00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guhora uhangayikiye umuturage nk’umudepite bimpa imbaraga zo kutumva ko yarengana- Gatabazi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 8 February 2018 saa 01:19
Yasuwe :

Nyuma y’amezi agera kuri atandatu amaze ayobora Intara y’Amajyaruguru, Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney, yatangaje ko imyaka yamaze ari umudepite iri mu bimuha imbaraga zo guharanira ko hatagira umuturage urengana.

Tariki ya 31 Kanama 2017, nibwo Gatabazi wari umaze imyaka igera kuri 13 ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.

Ubwo kuri uyu wa 7 Gashyantare 2018, yaganiraga n’Abanyamakuru bitabiriye amahugurwa yateguwe n’Umuryango ugamije guteza imbere abagore bakora itangazamakuru, IWMF, Gatabazi yagaragaje uburyo inshingano yari afite akiri Umudepite, zigira uruhare mu gutuma iteka ahangayikira umuturage.

Ari umudepite yari afite inshingano yo gukurikirana no kugenzura uburyo ibyemerewe abaturage bishyirwa mu bikorwa, none kuri ubu ni we ugomba kubikora afatanyije n’abandi bayobozi.

Yagize Ati” N’imirimo ibiri itandukanye, gusa icyiza nabonyemo, kwa guhora uhangayikiye umuturage umubariza nk’umudepite, bimpa imbaraga zo kutumva ko hari umuturage warengana ngo nsinzire. Bituma akenshi umuturage mbona ariwe ngomba kureba cyane kurusha umuyobozi umuyobora.”

Yakomeje avuga ko ibi bituma atabasha kwihanganira kuba umuturage yahabwa serivisi mbi kandi ko igihe yamaze mu buyobozi mu nzego zo hejuru, bigira uruhare mu gutuma abona ibintu mu buryo butandukanye n’ubw’abandi.

Aha yatanze ingero z’uburyo bitewe n’aho wakoreraga, ushobora kubona ko ahantu runaka hari isuku nke nyamara umuyobozi uhanyura buri munsi ntabashe kubibona kuko aba asa n’aho yabimenyereye.

Mu gihe gito amaze abaye Guverineri, Gatabazi avuga ko mu bimaze kugerwaho harimo kongerera ubushobozi abayobozi kugira ngo babashe gushyira imbere gukemura ibibazo by’abaturage, n’ibindi bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza.

Yakomoje ku cyemezo cyo kutajyana telefoni mu nama

Guverineri Gatabazi yagarutse ku mwanzuro ubuza abayobozi kujyana telefoni zigendanwa mu nama, yafashe mu Ukwakira 2017, asobanura ko mu mpamvu zabiteye harimo no kuba zibarangaza .

Ati “ Iyo uri mu nama uba uri mu nama. Nibwira ko icya mbere umuntu uje mu nama kugira ngo yumve gahunda yateguwe azajya kugeza ku bandi, icyo bimusaba ni ugukurikira kugira ngo abone ubutumwa azajyanira ba baturage.”

Yakomeje agaragaza ko kuba umuntu yajyana telefoni mu nama atari cyo kibazo, gusa hari abo usanga irangaza ku buryo batabasha kumenya imyanzuro yafatiwemo kandi aribo bazajya kuyishyira mu bikorwa.

Ati “Inama ikwiriye kuba ngufi, isaha imwe cyangwa ebyiri ukigomwa ugakurikira iby’inama warangiza ukajya kuri telefoni ugakora akazi. Ntabwo ushobora kuba uri kubaga umurwayi uri kuri telefoni, ntabwo ushobora gukurikira ibivugirwa imbere uri kuri telefoni. ”

Uretse abazijyana mu nama ugasanga bibereye ku mbuga nkoranyambaga, Gatabazi anenga n’abajya mu bindi bikorwa birimo amasengesho bagahugira kuri telefoni.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages