Mu kwimakaza ihame ry’uburinganire bihereye mu mashuri abanza n’ayisumbuye, Minisiteri y’Uburezi yashyizeho integanyanyigisho ku isomo ry’uburinganire, aho yagenewe miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda yo guhugura abarimu n’ibindi bikenewe ngo itangire gukoreshwa.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro, WDA, gitangaza ko mu ntangiriro z’icyumweru gitaha hazahugurwa abasaga 200 barimo abarimu n’abayobozi b’ibigo, ku isomo ryo kwimakaza uburinganire.
Umukozi muri Migeprof ushinzwe kwinjiza ihame ry’uburinganire muri gahunda zitandukanye, Nkundimfura Rosette, yabwiye IGIHE ko iyi mfashanyigisho biteze ko izatanga umusaruro.
Yagize ati “Ni ukuvuga ngo ni isomo rigomba kwigishwa abarimu, abayobozi kugira ngo babashe kwinjiza ihame ry’uburinganire mu masomo batanga. Nyuma yo kubahugura turateganya ko isomo rizahita ritangira mu mwaka utaha w’amashuri.”
Yakomeje avuga ko rizakuraho imbogamizi zigihari zishingiye ku myumvire ya bamwe mu babyeyi bagitekereza ko hari amasomo amwe yagenewe abahungu n’ayagenewe abakobwa.
Umuyobozi w’ishuri rya College Apape Gikondo, Ndahiriwe Ezechiel, yavuze ko iri somo rikenewe cyane kuko mu mashuri cyane cyane ay’imyuga, umubare w’abakobwa ari muke ugereranyije n’uw’abahungu.
Agendeye ku kigo cy’ishuri ayobora, ahamya ko nta masomo abana b’abakobwa batashobor kuko mu banyeshuri afite abana 40 biga ibijyanye na hoteli muri bo 38 ni abakobwa mu gihe abandi babiri basigaye ari abahungu.
Mu Rwanda hari Ikigo cy’ubumenyi ngiro cy’icyitegererezo ku bana b’abakobwa kirimo abanyeshuri 600 bagabanyije mu mashami 15.
Migeprof ivuga ko mu mafashanyigisho bari gutegura bakeneye ko hajyaho n’andi mashuri y’icyitegererezo yigisha imyuga aho abakobwa bazajya bigishwa iyi myuga bumva bisanzuye.
Mu gushyigikira gahunda ya HeForShe, Perezida Kagame yiyemeje ko mu 2020 umubare w’abana b’abakobwa biga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) bazikuba gatatu ku buryo na ho icyuho kikigaragara kizavaho.
Mu 2016 mu Rwanda habarirwa amashuri 392 y’imyuga n’ubumenyingiro yemewe na WDA; yose yigamo abanyeshuri 97 633, muri bo abakobwa akaba ari 45 738.
Ni mu gihe 18% by’abakobwa bayigamo aribo bahitamo amasomo ajyanye n’Ubumenyi, Ikoranabuhanga n’Imibare.



















TANGA IGITEKEREZO