00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guhekera Interahamwe ni igikomere kiruta ibindi nagize- Uwineza wasambanyijwe muri Jenoside (Video)

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré, Theodomire Munyengabe
Kuya 14 May 2025 saa 01:22
Yasuwe :

Kubera ubugome ndengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranywe n’umuduvuko yari iriho kuko hishwe abantu benshi mu gihe gito, bituma n’inkuru z’abayirokotse ziba umwihariko kenshi utasanga ahandi.

Ni mu Rwanda uzasanga abantu baratwikiwe mu nsengero, barishe bene wabo, barariye abantu, abasambanyijwe bakabyarira abicanyi n’ibindi bigora ubwenge bwa muntu kuyungurura.

Ibyo byumvikana ko uwarokotse Jenoside yateguwe imyaka n’imyaka abonwa nk’inkirirahato kuko umugambi wari uwo kumaraho Abatutsi. Ni na ko bimeze kuri Uwineza Emeritha wasambanyijwe n’Interahamwe, zimbusimburanaho imwe ku yindi.

Yari afite imyaka 16. Ubu ni we wasigaye wenyine mu muryango w’iwabo kwa se na nyina. Abandi bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Atuye mu itongo ry’iwabo riherereye mu Karere ka Karere ka Nyanza, Umurenge wa Mukingo, Akagari ka Ngwa.

Uwineza yasambanyijwe n’Interahamwe eshatu atabashije kumenya zose, ndetse anatwariramo inda y’umwana w’umuhungu, yabyaye mu buryo buruhanyije.

Jenoside yatangiye mu gace atuyemo aba kwa Nyirakuru mu Mudugudu wa Mwanabiri, Akagari ka Ngwa ku wa 23 Mata 1994, Interahamwe zigatwika inzu z’Abatutsi kuko zari zifite lisiti zabo.

Yibuka uko bishe nyirarume bamukubise ubuhiri, nyuma yo kumwambura amafaranga kuko yari umucuruzi, bakanamucamo ibice ngo yorohere abishi kumuhamba kuko yari muremure cyane.

Icyo gihe bishe nyirakuru bose bagahambwa hamwe, urugo rw’iwabo bararutwika, Uwineza agira amahirwe ahishwa n’umuturanyi.

Uko urugamba rwo guhagarika Jenoside rwakomezaga, abari baramuhishe bamukuye aho yari ari, baramuhungana, na we arabakurikira, dore ko abandi yari azi bari bishwe.

Uwineza Emeritha yasambanyijwe muri Jenoside, aterwa inda n'Interahamwe

Bari mu rugendo bahuye n’Interahamwe ziramumenya, abari bamuhishe bamukomeraho biba iby’ubusa, ziramubambura, maze ziramujyana ziramusambanya.

Ati “Banyambuye umugabo wari warampishe witwaga Samson, iyo Nterahamwe yari ifite ubushobozi, benshi barayitinyaga cyane. Nuko injyana munsi y’umuringoti iransambanya. Ni bwo bwa mbere nari nkoze ibyo bintu. Nyuma haza n’abandi babiri babikora batyo.”

Uwo muryango wari wamuhishe wakomeje gutegerereza hafi aho ngo umenye niba Uwineza yishwe cyangwa yajyanywe ahandi, ariko nyuma uza kumureba, usanga yataye ubwenge.

Ati “Uwa mbere akimara kumvaho, umutwe wahise utakara, n’abandi banjeho nyuma sinibuka n’amasura yabo.”

Uwo muryango wakomeje kumufasha, bamukura aho ariko ibyo gukomeza bahungira ku Gikongoro birahagarara, aza guhura n’Inkotanyi zimujyana ahitwa i Kigoma.

Uwineza yakomereje i Gatagara, ariko nyuma Inkotanyi zibimurira i Bugesera mu rwego rwo kurushaho kubashakira umutekano.

Muri ibyo bihe byose, yatangiye kumva nta buzima afite, ariko ntamenye ko yasamye inda yatewe n’Interahamwe.

Nyuma y’igihe inda yakomeje gukura, ariko we akagira ngo yarwaye mu nda, abakuru baramwegera bamubwira ko babona atwite, asa n’ugwiriweho n’ijuru bwa kabiri.

Nawe tekereza umwana w’imyaka 16, abe bose bishwe muri Jenoside ari we usigaye gusa, hiyongereyeho umuruho wo gutwita akiri muto, bigashengura kurushaho kuba atwitiye abamumazeho abantu.

Yagize ukwiheba gukomeye, atangira kwibaza uko azabyara, mu 1995 abona umubyeyi umucumbikira mu nzu ituzuye yibanamo, nubwo ibyamubayeho aho na byo ari ndi nkuru.

Yakomeje abaho atungwa n’ibyasigaye mu mirima yo kwa nyirakuru birimo ibitoki n’indi myaka batasahuye mu matongo.

Mu gahinda kenshi, Uwineza yumvaga yarihebye yifuza ko iyo nda yamwica, akajyana na yo na cyane ko nta cyizere cy’ubuzima yigeze agira.

Nubwo ibikomere bya Uwineza bikiri bibisi, yateye intambwe ariyubaka

Ku bufatanye n’abaturanyi be, yagiye kubyarira ku kigo Nderabuzima cya Kigoma, ku bw’amahirwe abyara neza, umugogoro usigara ari ukurera umwana wavutse mu bibazo nk’ibyo.

Ati “Uyu mwana yarariraga, nkumva ntarira nk’abandi bana, nkumva ni umugome ubwanjye nibyariye. Byanyibukije ko hari umuntu wigeze kumpa umuti ngo nyikuremo ariko ikanga, agahinda karushaho kwiyongera.”

Arakomeza ati “Yigeze kurira turi kumwe mu nzu twenyine, muhubura ku buriri mujugunya hirya iriya nshaka ko apfa ngo nanjye nigendere ariko ntiyapfa. Nagerageje kumwica. Nabonaga atazandutira abanjye bapfuye mbareba.”

Uwineza avuga ko uwo mwana yakomeje kumubera inzitizi, kuko hajeho na gahunda zo kurihira amashuri abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko we birananirana kubera ko yagombaga kubanza kumurera kandi na we akiri mu kigero cyo kurerwa.

Ati “Guhekera Interahamwe numvaga ari igikomere kiruta ibindi nagize. Hazaga imishinga iturihira wa mwana agakomeza kunziga.”

Kwakira uwo mwana yanabifashijwemo na Leta n’Umuryango SEVOTA wamufashije mu isanamitima no gukira ibikomere, ahura n’abandi bahuye na byo, babereka ko atari ikosa ryabo, ahumurizwa no kubona hari n’abahuye n’ibirenze ibye.

Uko iminsi yagiye ishira, yakomeje gutwaza aza no gushaka umugabo w’umusirikare wari mu ngabo zabohoye u Rwanda, amwemerera kumwomora ibikomere ndetse anamwakirira amateka ye yose n’umwana yabyaye.

Uwineza yariyubatse, ubu afite urugo rukomeye kuko yabyaye n’abandi bana, akaba ari umuhinzi n’umworozi w’intangarugero.

Wa mwana yaramwakiriye arakura, na we ari kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Uwineza na we ari gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.

Afite inshingano zitandukanye zirenze iz’urugo kuko ni umujyanama w’ubuhinzi, umwunzi akaba no mu Nama Njyanama y’Akagari atuyemo.

Uwineza Emeritha agaragaza aho abe biciwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .