Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mata 2022, ubwo yari ayoboye umuhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo, umunsi wahuriranye no kwibuka Abanyapolitike bishwe bazira ko barwanyije umugambi wa leta y’Abicanyi wo kurimbura Abatutsi.
Ni umuhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, ruruhukiyemo imibiri y’abarenga ibihumbi 14 barimo Abatutsi biciwe muri Kigali mu minsi ya mbere ubwo Jenoside yatangiraga ndetse na bamwe mu banyepolitiki bamaganye umugambi wa Jenoside.
Dr Iyamuremye yavuze ko kwibuka abanyapolitiki bishwe kubera kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside no kurwanya umugambi wo gutsemba Abatutsi, ari igikorwa cy’ingenzi, by’umwihariko muri iki gihe cyo guhangana n’abitwaza uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bagahakana ndetse bagapfobya Jenoside.
Ati "Ni ingenzi cyane cyane muri iki gihe tugenda tubona abakoresha imbuga nkoranyambaga bagakwirakwiza ibinyoma bisebya ubuyobozi bw’u Rwanda, banahembera ingengabitekerezo ya Jenoside, ku nyungu bita iza politiki. Guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nabyita ko ari nko ’kujomba icyuma mu bikomere by’abarokotse".
Yongeyeho ko ari ngombwa kwibuka ko Jenoside yashobotse bitewe n’ubuyobozi bubi bwashyize imbere politiki mbi y’ivangura n’amacakubiri, yari igamije kwigizayo abatutsi kugeza ubwo hategurwa umugambi wo kubatsemba.
Ati "Kwibuka aba banyapolitiki bazima bigomba kutubera umwanya wo kuzirikana amateka yacu mabi n’uburyo yatugejeje kuri jenoside yakorewe Abatutsi. uburyo yashyizwe mu bikorwa kandi tukamenya impamvu amahanga yatereranye abanyarwanda".
"Tubivanemo umurage w’imbaraga zo guhangana aho biri ngombwa n’ibibazo bigaragara bishaka kubangamira umutekano n’iterambere ry’igihugu cyacu, duhereye ku ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ibimenyetso byerekana ko itegurwa n’ikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ryavuye kuri politiki mbi kandi yateguwe abanyamashyaka bakabigiramo uruhare.
Yatanze urugero ku ishyaka ryari riyoboye igihugu rya MRND ryashinze andi mashyaka atatu riyita ko batavuga rumwe kandi ari ayaryo. Yari agamije kurwanya amasezerano y’amahoro ya Arusha kugira ngo berekane ko abaturage batayashaka, ayo ni; PARERWA, PECO, PADER.
Aya mashyaka n’ayandi yanditse inyandiko nyinshi zikangurira abaturage kwanga imishyikirano y’amahoro.
Minisitiri Bizimana ati "Jenoside yakorewe Abatutsi yavuye ku mugambi wateguwe wo kubarimbura kandi politiki ni imwe mu nzira zitwajwe ziranakoreshwa".
Yasabye abanyarwanda gushyigikira politiki nziza yakijije u Rwanda, yaruzamuye kuko ari na yo izakomeza kuruteza imbere, igateza imbere abanyarwanda bose,
Umuvugizi w’Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki, Umuhire Adrie, yanenze abanyapolitiki bashyize imbere politiki y’urwango, ivangura, amacakubiri, kugeza ku mugambi wo gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi
Ati "Amwe mu makuba akomeye u Rwanda rwagize ni ukugira abanyapolitiki babi, bateguye jenoside bakanayishyira mu bikorwa, bakabaye nk’abanyapolitiki bashakira abanyarwanda ineza bose, bagaharanira ubumwe bwabo n’ikibateza imbere".
Umuhire yabwiye abanyapolitiki b’ubu n’ab’ahazaza gusigasira inzira y’ubumwe abanyarwanda biyemeje, baharanira ko igihugu kirangwa n’imiyoborere iboneye, imiyoborere iha agaciro abanyarwanda bose nta vangura.
Ati "Twe abanyapolitiki bariho muri iki gihe ndetse n’abazaza, dufite inshingano yo gukomeza gutoza abayoboke bacu n’abandi banyarwanda muri rusange kubana neza mu mahoro, tugakomeza kubumbatira ubumwe twahoranye, tukaba intangarugero mu byo dukora byose".
Urwibutso rwa Rebero rushyinguyemo abazize Jenoside barenga ibihumbi 14 biciwe mu bice bitandukanye bya Nyamirambo, Gitega, CHUK, Cyahafi n’ahandi. Rushyinguyemo abanyapolitiki 12 aribo; Joseph Kavaruganda, Landouard Ndasingwa, Kabageni Venantie, Charles Kayiranga.
Hashinguye kandi Jean de la Croix Rutaremara, Augustin Rwayitare, Aloys Niyoyita, André Kameya, Frederic Nzamurambaho, Felicien Ngango, Faustin Rucogoza na Jean Baptiste Mushimiyimana.















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!