Mu kiganiro bagiranye na IGIHE, Abanyamakuru babiri b’inararibonye muri uwo mwuga mu Bubiligi, bagaragaje banenze uwahaye Jean Kambanda umwanya wo guhakana Jenoside, babigereranya no guha umwanya Adolf Hitler watsembye Abayahudi.
Umwe muri abo banyamakuru ni Jean Pierre Martin, Umunyamkuru ukuriye Itaramakuru rya "RTL-TVI" (Journaliste Grand-reporter, responsable de l’info internationale RTL-TVI) mu bihugu bindi bihugu ku Isi.
Jean Pierre Martin yagize ati: “Biriya ni ugufata uruhande rw’abakoze jenoside kugirango abafashe koroshya icyaha, ni uguha umwanya udakwiye ba ruharwa, ni abantu batekereje, bashyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi, ni ibintu bikomeye umuntu uzi amateka y’ibyabaye mu Rwanda ntatinya kwamagana, biriya ni nko guha ijambo Hitler w’umunazi wakoze jenoside y’Abayahudi.”
Jean Pierre Martin akomeza agira ati: “Nkeka ko bakagombye guha agaciro ubutabera bwakoze akazi kabwo, bwerekanye ko afungiye ibyaha byamuhamye.”
Undi waganiriye na IGIHE ni Philippe Brewaeys, Umunyamakuru w’umuhanga mu gutara amakuru acukumbuye cyane ajyanye n’ubutabera mu Bubiligi (Journaliste d’investigation-grands dossiers judiciaires en Belgique).
Uyu munyamakuru amaze imyaka irenga itanu akora itaramakuru ricukumbuye mu karere k’ibiyaga bigari, akaba yarananditse igitabo yise "Rwanda 1994-Noires et Blancs Menteurs", akazanasohora ikindi mu kwa cyenda (Nzeri) k’uyu mwaka kivuga "Uko bigenda nyuma yo gufatwa kw’abakoze jenoside."
Philippe Brewaeys yagize ati "Ntakubeshye, jye nk’Umunyamakuru , umuntu uri ku rwego nk’urwa Kambanda mu byaha yakoze muri jenoside yakorewe Abatutsi, n’iyo naganira na we byaba ari ugushaka amakuru runaka, ariko ntazasohora mu kinyamakuru, ahubwo yamfasha kumenya amateka y’uko ibintu byagenze."
Philippe Brewaeys akomeza agira ati "Ikindi ni uko Kambanda yemeye icyaha, atari izindi muhwe ahubwo yagirango agabanyirizwe ibihano kuko ni byo benshi bari kuri ruriya rwego bakoreshaga ngo ibihano bigabanurwe. Niba rero uyu munsi abwira itangazamakuru ko ntacyaha yakoze, kandi yarabyiyemereye imbere y’ubutabera, aho harimo ikibazo gikomeye."
Aba banyamakuru batangaje ibi nyuma y’aho u Rwanda rutangarije ko rugiye gusaba ibisobanuro Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri i Arusha muri Tanzania (ICTR), niba umuntu wahamwe n’ibyaha bya Jenoside yemerewe gukorana ikiganiro na Televiziyo agahabwa umwanya wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi bikaba bishingiye ku kiganiro Jean Kambanda wari Minisitiri w’Intebe muri Leta y’Abatabazi ubu ufungiye ibyaha bya Jenoside, yagiranye na Televiziyo yo mu Bwongereza, ITV.



















TANGA IGITEKEREZO