Abanyeshuri bo mu ishuri rikuru ry’abalayiki b’Abadivantisiti rya Kigali (INILAK) bashimishwa no kugira uruhare mu bikorwa byo gufata neza inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ari uguha agaciro n’icyubahiro abashyinguyemo.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza, mu karere ka Kicukiro, ni rumwe mu bikorwa bigomba gukurikiranwa n’abanyeshuri ba INILAK. Uru rwibutso bamaze kurushyira muri gahunda zabo mu kururkorera isuku muri ibi bihe byo kwibuka.
Delyse Niwemutoni, Umuyobozi w’Ihuriro ry’abanyeshuri ba INILAK, atangaza ko bahisemo gukora isuku ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro mu rwego rwo gukomeza guha agaciro n’icyubahiro abahashyinguye.
Niwemutoni agira ati “Twahisemo kuza gukorera umuganda hano mu rwego rwo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi. Uru rwibutso rw’aha ni umuganda tuzajya dukora tudategereje igihe cyo kwibuka. Tuzajya turukurikirana, igihe cyose tubonye hatameze neza, tuze kuhatunganya. Twarushyize muri gahunda zacu.”



TANGA IGITEKEREZO