00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guca inzoga zitemewe: Intambwe ikomeye mu kurinda ubuzima, umutekano n’imibereho y’Abanyakigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 August 2026 saa 07:45
Yasuwe :

Mu gihe ikibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge gikomeje guteza impungenge ku buzima bw’abaturage, inzego zitandukanye zikomeje gukaza ingamba zo gukumira ikorwa, ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’ibinyobwa bishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Muri uru rugamba rwo guhangana n’iki kibazo, Umujyi wa Kigali ukomeje gushyira imbere ingamba zo kurinda abawutuye n’abawugenda ibinyobwa bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Mu butumwa Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yagejeje ku bitabiriye Umuganura 2026 ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, yasabye abaturage kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge, ibiyobyabwenge, kunywa birenze urugero no kudatwara ibinyabiziga basinze.

Ati “Igihugu gikeneye abaturage bafite ubuzima bwiza, bakora kandi bafite indangagaciro.”

Yakomeje ashimangira ko kunywa inzoga hagamijwe gusinda bidakwiye gufatwa nk’umuco w’Abanyakigali, kuko ubusinzi bushobora kugira ingaruka ku buzima, imiryango, uburezi n’imikorere ku kazi. Yasabye kandi buri wese kugira uruhare mu gukumira iki kibazo, atanga amakuru ku gihe.

Abafite izi nzoga zitemewe basabwa kuzigeza ku nzego zibishinzwe kugira ngo zimenwe mu buryo butangiza ubuzima. Nk’uko byagarutsweho n’Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, ati “Kwanga kugeza ku nzego zibishinzwe, izi nzoga zitemewe, ni ukwigomeka ku buyobozi kandi bihanwa n’amategeko.”

Ntirenganya yakomeje asobanura imibare y’inzoga zafashwe.

Ati “Mu Mujyi wa Kigali hose hakusanyijwe amakarito 164.792 n’amacupa 146.362 by’inzoga zitemewe zakuwe ku isoko ry’u Rwanda.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyafunze inganda zirenga 140 zakoraga ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge, kinatesha agaciro impushya zo kubikora. Iki kigo kandi cyahagaritse by’agateganyo ubwoko 52 bw’inzoga zituruka mu mahanga.

Kuva muri Mutarama 2026, Leta y’u Rwanda igaragaza ko abantu 50 bapfuye bazize kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, mu gihe abasaga 100 bahumye, na ho abarenga 11.000 bagizwe imbata n’izi nzoga.

Umujyi wa Kigali ukomeza kwibutsa abaturage kumenya ubwoko bw’ikinyobwa bagiye kunywa, aho cyakorewe, uwagikoze, bakanamenya niba cyujuje ubuziranenge. Umuntu ntakwiye kureba gusa igiciro cy’ikinyobwa cyangwa uburyo gisa gusa.

Kugira ngo uru rugamba rugere ku ntego, bisaba uruhare rwa buri wese: inzego z’ubuyobozi, inzego z’umutekano, abakora n’abacuruza ibinyobwa, urubyiruko ndetse n’abaturage muri rusange. Gutanga amakuru ku gihe, kwirinda kunywa ibinyobwa bitazwi inkomoko no kubahiriza amabwiriza ni zimwe mu nzira zo gukomeza kurinda ubuzima bw’abaturage.

Guca inzoga zitemewe ni intambwe ikomeye mu kurinda ubuzima, umutekano n’imibereho y’Abanyakigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages