Itangazo rya RGB rivuga ko Grace Room yakunze gukora ibikorwa bijyanye no gusenga, bihabanye n’ibikorwa n’intego zayo nk’uko bigaragara mu mategeko shingiro yayo.
RGB ivuga ko imiryango yose yanditswe, isabwa gukora ibikorwa bijyanye n’intego zayo kandi ikagenzura neza ko ibikorwa byayo byose bijyanye n’intego nyamukuru yagaragajwe mu gihe cy’iyandikwa.
Gukora ibikorwa binyuranye n’ibyasabiwe uburenganzira, bituma hafatwa ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi, harimo no kwamburwa icyangombwa cy’iyandikwa cyangwa cy’ubuzimagatozi igihe bibaye ngombwa.
RGB iti “imiryango yose ishingiye ku myemerere ko igomba guha agaciro icyangombwa cy’ubuzimagatozi yahawe no gukurikiza ibiteganywa n’itegeko ndetse n’amabwiriza bigenga iyi miryango.”
“Igikorwa cyo kugenzura ko amategeko n’amabwiriza byubahirizwa kizakomeza mu rwego rwo guteza imbere umuco wo kubazwa inshingano no gukurikiza amategeko mu miryango ishingiye ku myemerere.”
Grace Room Ministries iyoborwa na Pasiteri Julienne Kabirigi Kabanda, ikorera i Nyarutarama. Ni rimwe mu matorero afite abantu benshi muri iki gihe ndetse hashize iminsi rikora ibitaramo muri BK Arena bikitabirwa n’abantu benshi.
Twagerageje kuvugisha Pasiteri Kabanda ku murongo wa telefoni ariko ntiyabasha kwitaba.
Amakuru IGIHE ifite ni uko kugira ngo Grace Room ifungwe, byashingiye ku kuba yarakoraga ibikorwa bitandukanye n’ibyo yaherewe uburenganzira. Ubusanzwe mu mategeko y’imiryango itegamiye kuri leta, harimo ko Minisiteri iba ikora ibikorwa by’iterambere, bidafite aho bihuriye n’iby’insengero.
Itegeko risobanura Minisiteriya "nk’itsinda ry’abantu rishamikiye ku muryango rikora ibikorwa bigamije iterambere".
Bitandukanye na Grace Room, yakoraga ibikorwa bisanzwe by’amasengesho, ibikorwa bimeze nk’iby’urusengero kandi uburenganzira yahawe atari byo bugena. Yarenze ku byo amatege bimeze bityo mu Cyumweru gishize, habatijwe abantu barenga 500 ndetse bisanzwe bikorwa.
Pasiteri Julienne Kabanda yakunze kuvuga ko mu 2018 aribwo yagize iyerekwa ryatumye atangiza Grace Room Ministries ifite intego z’uko mu myaka irindwi izaba yarafashije abagera kuri miliyoni ebyiri kwakira Kirisitu Yesu no gufasha abababaye.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!