00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Goodluck Jonathan wayoboye Nigeria yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 September 2026 saa 07:53
Yasuwe :

Uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Dr Goodluck Ebele Azikiwe Jonathan, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Goodluck Jonathan yageze mu Rwanda yitabiriye Inama ya 20 ya Africa Food Systems Forum - AFSF 2026, iri kubera i Kigali kuva ku wa 31 Kanama kugeza ku wa 5 Nzeri 2026.

Iyi nama yahuje abayobozi bakuru baturutse muri Afurika no ku Isi, abashoramari, abahanga muri siyansi, abikorera ndetse n’urubyiruko rufite udushya, aho baganiriye ku buryo Afurika yakwihutisha impinduka mu buhinzi, kongera imirimo no gukurura ishoramari mu rwego rw’ibiribwa.

Mu ruzinduko yagiriye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Goodluck Jonathan yasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse asura ibice bitandukanye bigize uru rwibutso.

Goodluck Jonathan yabaye Perezida wa Nigeria kuva mu 2010 kugeza mu 2015.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ni rumwe mu nzibutso nini u Rwanda rufite kuko rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 250 y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Goodluck Jonathan yeretswe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Goodluck Jonathan wayoboye Nigeria yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages