Niyo mpamvu habaho ubwishingizi ngo umuntu atabasha guheranwa n’ako gahinda, ahubwo akabugana kugira ngo agobokwe.
Gusa bamwe mu bantu baracyafata ubwishingizi nk’ibintu by’abifite, bafata agatubutse. Ni muri urwo rwego Ikigo Good Link Solutions cyatekereje n’abakora imirimo iciriritse kibagenera ubwishingizi ku bufatanye na Sosiyete y’Ubwishingizi ya Radiant.
Ubu bwishingizi umuntu abuhabwa nyuma yo gutanga umusanzu w’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri 500 kugeza ku 2000 bitewe n’ubushobozi bwe.
Umuyobozi wa Good Link Solutions, Bimenyimana Frank Sylvain, yabwiye IGIHE ko intego bafite ari ukuzamura imibereho y’abakora imirimo iciriritse by’umwihariko bakagira ubwishingizi bw’ubuzima.
Ati “Ikibazo cy’ubwishingizi cyari gikomeye ku bantu bakora imirimo iciriritse, bari bazi ko ibintu byo kwiteganyiriza ari iby’abakora mu biro, iby’abize, byabaye mahire babonye ko nabo hari urundi rwego bazamutsemo.”
Avuga ko iki gikorwa kigamije kubaremamo icyizere, bakumva ko nabo bashoboye.
Ati “Kuba ashobora kugira ubwishingizi bw’ubuzima, akagira kwiteganyiriza kw’ejo hazaza, na we abona ko ari nka wa mukozi wo mu biro wari ufite impamyabumenyi bahuriye kuri icyo cyita rusange cyo kugira ubwishingizi bw’ubuzima ndetse no kwiteganyiriza amasaziro ye. Twizeye ko ibi bizazamura ubukungu bw’igihugu.’’
Bimenyimana yashimiye ubuyobozi bw’igihugu, uburyo budahwema kubaba hafi, agasaba Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo n’ubuyobozi bw’uturere gukomeza gufatanya nabo.
Ati "Turasaba Minisiteri MIFOTRA n’ubuyobozi bw’uturere gukomeza gufatanya natwe no kutuba hafi kugira ngo mu gihe cy’umwaka u Rwanda ruzabe ruri mu bihugu biza ku isonga mu guteza imbere abakora imirimo iciriritse.’’
Akomeza ati "Binyuze muri Good Link Solutions, turifuza kandi ko n’imicungire y’abakozi bakora mu rwego rw’imirimo iciriritse yanozwa; aho umukozi yishimira akazi akora.’’
Umukozi muri Koperative ya APARWA ikora ububaji, ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Nzamwita Janvier, yavuze ko Good Link Solution, igiye kuba igisubizo kuko bamwe mu bakozi bakoraga nta bwishingizi.
Ati “Good Link Solutiona yatuzaniye igitekerezo cyiza cyo kwegera abantu bakora imirimo iciriritse ndetse na nyuma yo kubegera ibazanira ubwishingizi hamwe na Radiant ku buryo umuntu wagira ikibazo yahabwa ubufasha.’’
Usibye kuba bafasha abantu kubona ubwishingizi bw’ubuzima, mu bindi Good Link Solutions yiyemeje harimo gufasha abakora imirimo iciriritse, kuzamura urwego rw’umurimo mu kazi gaciriritse ku buryo abagakora bagira agaciro bakagakunda ndetse bakanisanzura mu nyungu zako.
Hari kandi kuzamura imibereho myiza y’abakora mu rwego rw’akazi gaciriritse binyuze mu bigega bitandukanye byabateganyirijwe nka EJO HEZA, ibigo by’ubwishingizi, ibigo by’imari n’ibindi.
Binajyana kandi no kwita ku mutekano no kongera icyizere hagati y’umukozi n’umukoresha mu rwego rw’umurimo rw’akazi gaciriritse, kugabanya ubushomeri binyuze mu guha agaciro akazi ko mu rwego rw’imirimo iciriritse ku buryo n’abafite amashuri ahanitse bakisangamo.
Good Link Solutions ubu ifite abakozi bagera kuri 720 bakorera mu turere dutandukanye two mu gihugu. Serivisi zayo ziboneka kuri website www.goodlinksolutions.rw cyangwa kuri nimero 0783226991.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!