00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gitifu w’Akarere ka Nyamasheke yagizwe umwere ku cyaha cya ruswa

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 20 August 2013 saa 09:15
Yasuwe :

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamasheke, Ndagijimana Jean Pierre, ku wa 19 Kanama 2013, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugize umwere ku cyaha cya ruswa yaregwaga, ndetse runategeka ko ahita arekurwa.
Ndagijimana Jean Pierre, ku wa 30 Nyakanga 2013 yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu, ashinjwa kuba yarashakaga guha ruswa umukozi w’Urwego rw’umuvunyi, mu rwego rwo gushaka ko hahishirwa dosiye yari akurikiranweho yo kutagaraza umutungo wose ku Rwego rw’Umuvunyi, ndetse (…)

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamasheke, Ndagijimana Jean Pierre, ku wa 19 Kanama 2013, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugize umwere ku cyaha cya ruswa yaregwaga, ndetse runategeka ko ahita arekurwa.

Ndagijimana Jean Pierre, ku wa 30 Nyakanga 2013 yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu, ashinjwa kuba yarashakaga guha ruswa umukozi w’Urwego rw’umuvunyi, mu rwego rwo gushaka ko hahishirwa dosiye yari akurikiranweho yo kutagaraza umutungo wose ku Rwego rw’Umuvunyi, ndetse bivugwa ko hari iyo yanditse ku bandi bantu.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, yagejejwe imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge; ku wa 19 Kanama 2013, rwasomye urubanza aregwamo gushaka gutanga ruswa, rumugira umwere kandi runategeka ko ahita arekurwa.

Nkurunziza Jean Pierre, Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi akaba n’Umujyanama w’Umuvunyi Mukuru, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko Urwego rw’Umuvunyi rwatunguwe n’icyemezo cy’umucamanza, ariko kuri bo babona Ndagijimana atari umwere. Yagize ati “Twe ntidufata Ndagijimana nk’umwere, kuko twamufashe atanga ruswa. Tuzasesengura urubanza turebe icyo umucamanza yashingiyeho, kuko ushobora gusanga avuga ko n’ibimenyetso bidahagije.”

Nkurunziza akomeza avuga ko n’ubwo Ndagijimana yagizwe umwere ku cyaha cya ruswa, ibyo Urwego rw’Umuvunyi rwari rumukurikiranyeho atabibayeho umwere, bazakomeza kubicukumbura.

Ndagijimana Jean Pierre yafunzwe nyuma yo gutabwa muri yombi na Polisi ku wa 30 Nyakanga 2013, ubwo yagubwaga gitumo ashaka guha ruswa umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi, ingana n’amafaranga y’u Rwanda agera kuri 1.500.000 ariko yari yazanye 800.000; nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Umuvunyi ku wa 2 Kanama 2013.

Urwego rw’Umuvunyi rukaba rwaratangaje kandi ko Ndagijimana yashakaga gutanga ruswa, kugira ngo adakurikiranwa ku byaha yakekwagaho birimo kuba yarigwijeho imitungo, indi akayandika ku bandi bantu ntayigaragaze nk’uko amategeko abisaba, mu gihe bikurikiranwa ngo akaba yari yahisemo gutanga ruswa kugira ngo byoroshywe.

Soma inkuru bifitanye isano

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages