Amakuru atugeraho ni uko ahagana saa yine zo muri iki gitondo mu karere ka Rubavu, Umujyi wa Gisenyi, hongeye guterwa ibisasu giturutse mu gihugu cya Congo Kinshasa, cyahitanye ubuzima bw’abantu batatu, abandi bataramenyekana umubare barakomereka.
Nk’uko amakuru atugeraho abitugaragariza, ibisasu byatewe muri iki gitondo, mu mujyi wa Rubavu kimwe mu gace ka Mbugangari hafi y’umupaka uzwi nka Petite Barrière, iki ndi cyatewe kuri Grande Barrière kwa Nyanja hafi ya RTUC gihitana umunyeshuri(ariko w’irindi shuri), abandi batazwi umubare barakomereka.
Ibi bisasu bitatu birimo bibiri bimaze guterwa muri iki gitondo, bije bikurikira ibindi umunani byatewe ku munsi w’ejo na byo bituruka muri Congo, bitanu muri Busasamana, ikindi kigwa mu Byahi, na ho bibiri biterwa ku musozi wa Rubavu. Ibi nta muntu byahitanye cyangwa ngo bikomeretse.
Abakomeretse bahise batabarwa n’inzego z’umutekano zirimo Poilisi n’ingabo z’igihugu bajyanwe mu bitaro bikuru bya Rubavu (Gisenyi), aho bakomeje kwitabwaho n’abaganga.
Ibi byose birakurikirana n’intambara ikomeye iri hagati y’ingabo za Congo zifatanyije na MONUSCO ndetse binavugwa ko FDLR yaba ifatanya na bo mu guhangana n’umutwe w’inyeshyamba za M23.
Amakuru yandi atugeraho ni uko Congo igiye gufunga umupaka, abantu bakaba bakomeje kwambuka bihuta bagaruka mu Rwanda. Umujyi wa Goma bo baratuje, imirimo irakorwa uko bisanzwe.
Amakuru akomeje kutugeraho ni uko kuri iki gicamunsi, mu Byahi hongeye guterwa ibisasu bibiri ariko nta muntu bihitanye cyangwa ngo bikomeretse, cyangwa se bigire ikindi kintu byangiza.



















TANGA IGITEKEREZO