Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 18 Kamena 2023, mu karere ka Nyamagabe.
Umwe mu bakozi b’uru ruganda, Kayiranga Evariste, yavuze ko iki gikorwa kibibutsa amateka, kigatuma abantu bakomera ku mwanzuro ko ibyabaye bitazongera.
Umuyobozi mukuru w’Uruganda rw’icyayi rwa Gisakura, Kanyesigye Emmanuel, yavuze ko gusura urwibutso bigamije ko abakozi bagira amakuru ahagije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati "Mu bakozi dufite 50% ni urubyiruko, gusura urwibutso bituma bamenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abenshi bavutse Jenoside yarabaye, bigatuma bafata umwanzuro mu kurwanya ingengabitecyerezo ya Jenoside no kunyomoza abayipfobya. Si ukwibuka gusa, tunaremera abarokotse mu buryo butandukanye."
Muri icyo gikorwa, abakozi b’uru ruganda banasuye umudugudu w’icyitegererezo uherereye mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Cyanika mu kagari ka Gitega, utuwe n’abarokotse Jenoside 50 n’abandi baturanye basaga 30.
Aba bakozi basuye abarokotse Jenoside barabihanganisha, babaha inkunga y’ibiribwa bitandukanye n’ibikoresho by’isuku nk’amasabune, bifite agaciro ka miliyoni 2 Frw.
Ineza Anatolie wavuze mu izina ry’abarokotse Jenoside basuwe bakanaremerwa na Gisakura Tea Company Ltd, yavuze ko ari ibyishimo byinshi kuri we na bagenzi be, kandi ubu bari gukora bakiteza imbere nyuma yo kubona aho kuba heza.
Ati "Murakoze cyane, iyo mudusuye turishima cyane tubona ko hari abantu badutekereza, ibyo muduhaye turabyishimiye twari tubicyeneye."
Uru ruganda rutunganya icyayi gihingwa mu mirima ya Gisakura, mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe, mu Karere ka Nyamasheke.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!