Byabereye mu Mudugudu wa Nyabiryo mu Kagari ka Mukiza ahaga na saa Tatu z’Ijoro, aho abo bombi batuye.
Amakuru atangwa na bamwe mu baturanyi b’izo ngo, avuga ko uwo mugabo w’imyaka 38 yavuye iwe ku mugoroba asize umugore we ku kiriri kuko yari amaze ukwezi kumwe abyaye, ajya mu rugo rw’umuturanyi we.
Umugore wo muri urwo rugo ngo yabyutse asiga umugabo we ku buriri ajya hanze guhura n’uwo mugabo w’umuturanyi batangira gusambana.
Uwo mugore ngo yari yiriwe asangira inzoga n’uwo mugabo [bakekwaho gusambana] mu Gasantere ko mu Murenge wa Mukindo.
Umwe mu baturanyi yagize ati “Umugabo yabonye umugore we atinze hanze asohoka ajya kumureba ahageze asanga ari gusambanira n’undi mugabo inyuma y’umusarani mu rutoki. Yahise afata umugabo bararwana amuhonda ibuye mu mutwe. Uwo mugabo wari wagiye gusambana mu rugo rw’abandi yari asize umugore we ku kiriri kuko yari amaze nk’ukwezi kumwe abyaye.”
Undi muturanyi wabo yavuze ko ari amahano kuba umugabo asiga umugore we ku kiriri akajya gusambana.
Ati “Ibyo bintu ubundi ni amahano kuko kujya gusambana usize umugore ku kiriri tubifata nk’amahano kuko bituma umwana adakura.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo, Tumusifu Jérome, yabwiye IGIHE ko ayo makuru bayamenye ko umugabo yaketseho mugenzi we baturanye kumusambanyiriza umugore, amukubita ibuye aramukomeretsa.
Yavuze ko uwo mugabo yafashwe ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kuri Sitasiyo ya Mukindo kuko akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, n’aho uwakomerekejwe yagiye kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Kibayi.
Yasabye abashakanye kugirana ibiganiro bigamije kubaka urugo rwabo bakirinda gucana inyuma no gukekanaho izo ngeso mbi.
Yasabye abaturage kwirinda kwihanira kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko, abagira inama yo kwiyambaza ubuyobozi igihe bahuye n’ikibazo.
Ati “Gukeka cyangwa gufatira umuntu mu cyuho ntabwo biguha uburenganzira bwo kwihanira, ni yo mpamvu ari gukurkiranywa.”
Tumusifu yasabye abaturage muri rusange gukunda umurimo bakiteza imbere birinda amakimbirane n’ingeso mbi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!