Rwigira yoroye inka icyenda, avuga ko amafaranga akura mu mata zikamwa ari hagati y’ibihumbi 900 Frw na miliyoni 1 Frw ku kwezi, amufasha mu bikorwa bitandukanye byo kwiteza imbere ndetse no gufasha abaturanyi.
Uyu mugabo yabwiye RBA ko yatangiye ubworozi bwe mu 1995, aho yatangiriye ku nka zisanzwe z’inyarwanda, gusa yagiye azihindura gake gake, aho yajyaga ateza intanga za kizungu kugeza aho ubu afite inka ikamwa litiro 40 ku munsi, bityo bikaba binamwinjiriza amafaranga atubutse bitewe n’umusaruro wazo.
Yagize Ati “Amafaranga nkura mu mata y’izi nka agera hagati ya miliyoni 1 Frw cyangwa ibihumbi 900 Frw ku kwezi, ayo mafaranga afasha mu buzima busanzwe, harimo no kwishyurira abana.”
Umusaruro kandi akura mu aya mata amufasha no kwita ku baturanyi b’aho atuye, aho agenera amata abana bagifite imirire mibi bakigaragara aho atuye.
Siwe wenyine wungukira muri ubu bworozi ahubwo afasha n’abaturanyi be aho aboroza n’abandi akabaha amata.
Umwe mu baturage yoroje akaba nawe ari kugenda atera imbere, Ngiruwonsanga Innocent, avuga ko ubu asigaye yoroye inka yahawe na Rwigira ifite agaciro ka miliyoni imwe utongeyeho inyana yayo.
Ati “Ubu noroye inka nahawe na Rwigira, njye natangiye ndi umushumba iwe, kuko natangiye kumukorera ndi umwana, aho nkuriye maze kuba umugabo ampa inka kugira ngo abana banjye bazabeho neza, none ubu ngubu ndoroye ku nka yampaye ifite agaciro ka miliyoni imwe kandi ubu ifite n’inyana yayo.”
Rwigira amaze koroza abaturage bagera kuri 17, akaba afite abakozi batandatu bamufasha mu mirimo yo kwita ku nka ze bakora buri munsi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!