Amakuru yabanje kumenyekana ikimara kugwa yagaragazaga ko uwo muyaga wasambuye ibyumba by’amashuri 11 n’igikoni by’Urwunge rw’Amashuri rwa Munazi mu Murenge wa Save, abana batatu barakomereka ariko mu buryo bworoheje.
Kuri uyu wa Kane hakozwe ibarura hagaragara ko hangiritse inzu 59 z’abaturage n’ibikoresho bitandukanye ndetse n’imyaka ihinze mu mirima.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yabwiye IGIHE bamaze kubarura inzu zangiritse ariko bagikomeje.
Ati “Inzu zose ni 59 z’imiryango 39. Habayeho ubutabazi bw’ibanze bwo kubaha ibikoresho bitandukanye kandi bacumbitse mu baturanyi.”
Bimwe mu bikoresho babahaye harimo ibiringiti, amasabune n’ibindi bitandukanye.
Abanyeshuri biga ku ishuri ryasambutse mu Rwunge rw’Amashuri rwa Munazi bafashijwe kubona aho kwigira ku ishuri rindi riri hafi aho, bahabwa n’ubufasha bw’ibikoresho nk’amakayi n’amakaramu.
Yabijeje ko hari kurebwa uburyo iryo shuri naryo ryasanwa vuba kugira ngo abana bakomeze kwiga neza.
Rutaburingoga yahumurije abaturage basenyewe n’ibiza abizeza ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi n’abafatanyabikorwa bagiye kureba uko bakwihutisha gahunda yo kubafasha kongera kubna inzu zo kubamo n’ibikoresho.
Yavuze ko bari kwihutisha gahunda yo kubarura urugo ku rundi ibyangiritse kugira ngo bamenye icyo buri muryango uzafashwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!