00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Umuturage arashinja Gitifu w’Umurenge kumukubita akajya mu bitaro

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 27 December 2017 saa 02:27
Yasuwe :

Umugore witwa Uwitonze Devotha wo mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara, arashinja Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge atuyemo kumubita ingumi mu gatuza amusanze iwe mu rugo, kuri ubu akaba arwariye mu bitaro bya Gakoma.

Uyu mubyeyi usanzwe atuye mu Mudugudu wa Remera, Akagari ka Gasagara, amaze igihe kigera ku kwezi abyaye kuko afite uruhinja, avuga ko uwo muyobozi yamukubise mu masaha ya saa saba z’ijoro ryo kuwa 25 Ukuboza 2017, ubwo yari aje iwe mu rugo ari kumwe n’inzego z’umutekano baje gusaka inzoga zitemewe.

Uwitonze avuga ko akimara gukubitwa yajyanwe ku Kigo Nderabuzima cya Gikonko abaganga bamwakiriye basanga agenda arushaho kumererwa nabi bamwohereza ku Bitaro, ku buryo ubu atabasha kwiyegura kuko ababara mu gatuza n’umugongo.

Yagize ati “Gitifu yaraje arakomanga turakingura numvise ari gukubita umugabo wanjye kuko nari nsigaye ku buriri, mpita mbyuka ngeze muri ruganiriro nsanga ari kumubwira ngo natege amaboko bamwambike amapingu, umugabo yahise amucika yirukira mu cyumba asigarana njyewe aba ankubise ingumi yo mu gatuza nsubira inyuma mbanza umugongo hasi, mbona ino riri kuva amaraso menshi cyane. Hari saa saba z’ijoro bucya haba Noheli”.

Umugabo wa Uwitonze witwa Niyomugabo François, asanzwe afite akabari hafi y’inzu atuyemo, avuga ko abayobozi n’inzego z’umutekano bageze iwe baje gusaka inzoga z’inkorano zitemewe barazibura, ariko ashyamirana na Gitifu w’Umurenge ahitamo guhunga kuko yabonaga ko arengana.

Yagize ati “Baraje barakomanga numvise ari bo (abayobozi) ndafungura binjira mu nzu bavuga ko baje gushaka inzoga z’inkorano, barazishaka barazibura, ubwo gitifu aba ankubise urushyi ati ‘wa kigabo we ibyo tukubaza ntabwo ubyumva’?
Ubwo ahita abwira umupolisi ngo nanshyiremo amapingu, ubwo nahise mucika ndagenda aho ngarukiye mu gitondo nasanze amaraso mu rugo abaturanyi bambwira ko umugore wanjye yaraye kwa muganga”.

Gitifu w’Umurenge ati “Uwo mugore ntawe nigeze mbona”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikonko, Mudahemuka Jean Damascène ahakana ibyo ashinjwa n’uwo muryango, akavuga ko bahageze mu rukerera hagati ya saa kumi na saa kumi n’imwe bagiye mu mukwabo wo gushaka inzoga z’inkorano n’ibiyobyabwenge kandi nta muturage yigeze akubita ndetse na Uwitonze Dovota atigeze amubona.

Ati “Habayeho koko gusaka ibiyobyabwenge muri urwo rugo hanyuma umugabo nyir’urugo abasha gutoroka, nta biyobyabwenge twahasanze ariko twabonye ibimenyetso byabyo kuko yari yahereye kare abicuruza, turakomeza turigendera. Mu bigaragara rero nta gukimbirana kwabayeho cyane ko wumva yanatorotse. Ibyo bindi ni uburyo bwo guharabika inzego, imiyoborere myiza twimakaza ntabwo izamo ibyo gukubita umuturage, ahubwo twimakaza umutekano ndetse tunarinda ubuzima bw’umuturage kuko ari cyo dushinzwe”.

Niyomugabo washakanye na Uwitonze avuga ko Gitifu w'Umurenge yamukubise ahitamo kumuhunga

Mudahemuka akomeza avuga ko uyu muryango usanzwe ukekwaho gucuruza ibiyoyabwenge kandi Niyomugabo yabifungiwe inshuro zigera kuri eshatu, gusa ntagaragaza ibyo bahafatiye uko bingana n’ubwoko bwabyo.

Uyu muyobozi yemeza ko ubwo bajyaga gusaka umuryango wa Niyomugabo babishingiye ku makuru bari bahawe n’ubuyobozi bw’akagari kandi bagiyeyo bari kumwe na Polisi, inkeragutabara na Dasso.

Ubuyobozi bw’akarere bwashyizeho itsinda ryo gukurikirana icyo kibazo

Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Gisagara, Clemance Gasengayire, avuga ko icyo kibazo cy’umuturage uvuga ko yakubiswe bakimenye kandi batangiye kugikurikirana, kuri ubu bakaba bashyizeho n’itsinda rigomba gucukumbura ukuri kwabyo.

Ati “Twabonye isaha kwa muganga bamwakiriyeho, bamwakiriye mu ma saa munani z’ijoro. Uriya mugore ejo yarampamagaye arambwira ngo Gitifu w’Umurenge yaramukubise, noneho nanjye ntekereza ukuntu gitifu w’umurenge yakubita umuturage, mbyinjiramo cyane kugira ngo menye amakuru arambuye yabyo, twari mu nama n’umuyobozi wa Polisi kandi n’ejo yagiyeyo”.

“Gusa mu gitondo twoherejeyo irindi tsinda kugira ngo bajye kuganira n’umuturage wacu tumenye ikibazo gihari, banaganire n’abaturage, turi gukurikirana kuko uwo mugore twavuganye kuri telefone nta muntu bari bicarana ngo bavugane. Twohereje rero itsinda rigizwe n’abantu batanu bagiye kuganira n’uwo mubyeyi nibavayo bajye hose bashake amakuru barebe mu by’ukuri ikibazo aho kiri n’icyateye ibyo byose niba ku mugani agaragaza ko yakubiswe, wajya ku buyobozi bakagaragaza ko nta n’urwara bamukojeje, turebe impamvu.”

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gakoma, Tuyishime Emile, avuga ko Uwitonze bamwakiriye kandi bari kumuvura ariko batapfa gutanga amakuru y’uburwayi bwe.

Gasengayire avuga ko amakuru bahawe n’ibitaro bya Gakoma agaragaza ko nta ndwara basanganye uwo mubyeyi usibye ko avuga ko ababara mu gatuza.

Uwitonze arwariye mu Bitaro bya Gakoma
Abaturanyi ba Niyomugabo bari aho atuye hafi y'akabari acururizamo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages