Ku mugoroba wo ku wa 14 Ukwakira 2020, nibwo Sindikubwabo w’imyaka 50 yahawe ikiraka na Hitimana Jean Damascène cyo kujya kumukurira ingurube muri icyo cyobo cya metero 25 amwemerera 2000 Frw.
Abaturanyi batabaye bavuga ko akimara kugeramo uwamuhaye ikiraka yabonye kuvamo byamunaniye amusangamo ngo amuhe ubutabazi, birangira bose bahezemo.
Umwe ati “Twafataga imigozi tukabahereza ngo bizirike ariko bikabananira bikanga kubera intege nkeya.”
Abaturage babonye bibananiye bamenyesha Polisi, ihageze ibasha kubakuramo ariko basanga Sindikubwabo Maquez yamaze gupfa naho Hitimana Jean Damascène arembye ahita ajyanwa kwa muganga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Ndora, Manirakiza Thierry, yasabye abaturage kujya batanga amakuru bwangu, avuga ko iyo babimenyesha inzego z’umutekano hakiri kare zashoboraga kubatabara ntihagire upfa.
Ati “Inama twabahaye z’ibanze, icya mbere ni ugutangira amakuru ku gihe, kumenyesha hakiri kare, inzego z’umutekano ziba zahageze hakiri kare ku buryo iyo mpanuka itakabaye iba. Ikindi ni ukwicungira umutekano, twabagiriye inama yo gukunda ubuzima bwabo ku buryo badashobora kwishora mu bintu bibashyira mu kaga.”
Bivugwa ko icyo cyobo bari bagiye gukuramo icyana cy’ingurube, gifite uburebure bwa metero zigera kuri 25 kandi cyari cyaracukuwe na Sindikubwabo Maquez wagipfiriyemo.
Hitimana ari kuvurirwa ku Bitaro bya Kibirizi naho umurambo wa Sindikubwabo Maquez wajyanywe gukorerwa isuzuma.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!