%PDF-1.4 %âãÏÓ #tlhkpln# Gisagara: Ntibumva impamvu bakorera umushinga banawutera inkunga y’amafaranga - IGIHE.com
00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Ntibumva impamvu bakorera umushinga banawutera inkunga y’amafaranga

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 27 April 2015 saa 07:01
Yasuwe :

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mukindo, bakorera umushinga wa FONERWA, bavuga ko bakatwa umubyizi umwe buri cyumweru bakabwirwa ko ari uwo gutera inkunga uwo mushinga, bakibaza niba ari bo bakwiye kuba abaterankunga mu gihe bibona nk’abakwiriye kuyiterwa.

Abaturage bakora bubyizi mu mushinga ugamije ugamije kubungabunga icyogogo cy’uruzi rw’Akagera, uterwa inkunga n’Ikigega cy’igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere “FONERWA”, bakora iminsi itandatu bakorera amafaranga igihumbi ku munsi.

Aba baturage bavuga ko amafaranga bakorera ntacyo abamarira kuko abageraho atuye, kubera ko bakatwa umubyizi, ndetse ngo ntibanayabonere igihe.

Nitwe tugomba gufasha FONERWA cyangwa ni yo igomba kudufasha?

Ubwo baganiraga n’Itangazamakuru tariki ya 21 Mata 2015, aba baturage bavuze ko bacukura amaterase, guhera mu gitondo kugeza nimugoroba.

Umwe yagize ati “Umubyizi ni amafaranga igihumbi, ariko iyo wakoze iminsi 15 ni ukuvuga ngo baguhemba iminsi 14, bakatubwira ko harimo umubyizi umwe wo gutera inkunga FONERWA. Twibaza niba ari twe dukwiriye gutera inkunga umushinga, kuko tubona natwe dukeneye guterwa inkunga.”

Akomeza asaba ko niba iyo nkunga igenewe umushinga idashobora gukurwaho, nibura yagabanywa, bati “Ubu koko wowe uturebye urabona turi abantu bo gutanga inkunga y’igihumbi, bazagabanye wenda tujye tubaha 500.”

Undi muturage na we yakomeje agaragaza ko batumva impamvu babakata umubyizi hirengagijwe imbaraga baba bawutakajeho, ati “Twasabaga ko mwadukorera ubuvugizi, amafaranga y’umubyizi wacu bakajya bayaduha noneho umuntu ushaka gutera inkunga akabikora ku bushake bwe, atari ku itegeko.”

Amafaranga y’igihembo cyabo abageraho atinze

Aba baturage bavuga ko batinda guhembwa, bigatuma bamwe bazahazwa n’inzara.
Umwe yagize ati “Twatangiye akazi batubwira ko tuzajya duhembwa mu minsi 15, ariko hari igihe hashira kenzeni eshatu (iminsi 45) tutarahembwa, inzara yaratuzahaje, kandi baduhemba bakaduha igice. Bituma rero usanga amadeni yaraturenze n’ubundi ubukene bukiyongera.”

Si inkunga ni umuganda

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo, Ndungutse Moise, avuga ko abaturage badatera inkunga FONERWA.

Yagize ati “Ubusanzwe hano buri cyumweru buri mwenegihugu akora umuganda. Bo rero kubera ko bari mu kazi bajya gukora buri munsi, umushinga uravuga uti na bo bagomba kugira igikorwa bakora kuri wa mushinga, ariko ntibagihemberwe kubera ko umuganda usanzwe baba batawukoze. Ni muri urwo rwego rero bakora iminsi 15 ariko bakabarirwa iminsi 14 hakuwemo umunsi umwe w’umuganda.”

Ibyo uyu muyobozi avuga, abaturage babibona nk’ihohoterwa ngo kuko bibaza baba basinyiwe ku gipande bahemberwaho, amafaranga agasohoka, bitandukanye n’uko umuganda usanzwe ukorwa.

emma@igihe.rw


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages