00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Imiryango 116 yigobotoye icyiciro cy’abahabwa inkunga y’ubukene

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 13 March 2015 saa 02:40
Yasuwe :

Imiryango 116 yo mu Murenge wa Kansi, Akarere ka Gisagara yahoze mu cyiciro cy’abahabwa inkunga y’abatishoboye, yamaze gusezera muri iki cyiciro kubera kwitabira umurimo no gukurikiza inama nziza bahabwa n’ubuyobozi.

Bamwe mubagize iyi miryango bahamya ko bahoze mu bukene bukabije kubera kutita ku murimo, dore ko bumvaga ko Leta izajya ibaha amafaranga y’ubukene.

Pasikaziya Banshunda utuye mu murenge wa Kansi, yabwiye IGIHE ko yahoze mu cyiciro cy’abitwaga abatindi, bitewe nuko atitabiraga umurimo ngo ashake nuko yabona ifumbire ahinge isambuye.

Ati “Nari umukene ukabije kandi mfite aho mpinga, numvaga ko Leta izampa inkunga nkahora muri ibyo, (…) sinahingaga dore ko nta n’inka nagiraga ngo ndabona ifumbire.”

Uyu mugore w’imyaka 58 y’amavuko avuga ko nyuma yo kugirwa inama n’ubuyobozi bw’umurenge ndetse no guhabwa inka n’umushinga Zoe Mininistry, yakuye amaboko mu mufuka ayoboka ibikorwa by’ubuhinzi ari nabyo byamufashije gusezerera inzara n’ubukene.

Ati “Nahoraga ku murenge gusaba inkunga, umuyobozi wacu angira inama, ambwira ko gukora aribyo bizankura mu bukene, (…) bamaze kumpa inka nayitayeho na yo impa ifumbire ndahinga, kuburyo ubu neza imyaka yose, kandi mfite n’umukozi wita ku nka yanjye.”

Mukeshimana na we utuye muri uyu murenge yemeza ko nubwo yahoze atuye muri Nyakatsi, kuri ubu atakiri umukene kubera kwitabira umurimo.

Ati “Bamaze ku nkura muri nyakatsi no kunyubakira, umugiraneza yampaye inka bituma n’umwana wanjye agaruka mu rugo ava iyo yari yaragiye guca inshuro, aza kumfasha guhinga.”

Abavuye mu cyiciro cy’ubukene bukabije bavuga ko biyemeje gukura amaboko mu mufuka bagakora, kandi bagiye no gutekereza ibindi bikorwa by’iterambere bakora bitari ubuhinzi gusa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi Jerome Rutaburingoga, agira inama umuntu wese uri mu bukene ko ariwe mbere na mbere ukwiye kwishakamo ibisubizo yitabira umurimo ntahore ategereje abagira neza gusa.

Ati “Imiryango 116 niyo yavuye mu cyiciro cy’ubukene bukabije, ikaba igeze mu cyiciro cyo kuba bakifasha mu rugamba rw’iterambere itagisindagizwa nkuko byahoze mbere. Abakiri mu bukene bukabije twabagira inama yo gukomeza gukora cyane bishakamo ibisubizo kuko gufasha uwifasha nibyo bitanga umusaruro mwiza. Ibyo bahabwa bibikwiye kubabera umusemburo wo kwishakamo ibindi no kugera ku iterambere.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages