Kuwa 6 Kanama 2026 nibwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi mu karere ka Gisagara witwa Gasana Isaie yatawe muri yombi.
Gitifu Gasana afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ndora mu karere ka Gisagara.
Gitifu Gasana afungwa ntihahise hatangazwa ibyaha aregwa gusa amakuru avuga ko itabwa muri yombi rye rifitanye isano na gahunda yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge aho mu murenge ayoboye hari uruganda rwengaga ibinyobwa bitujuje ubuziranenge rwafunzwe na Rwanda FDA ariko nyuma rukongera gukora, Rwanda FDA yasubirayo itunguranye igasanga ruri mu bikorwa byakabaye byarahagaze.
Gitifu Gasana yafunguwe mu gitondo cyo ku wa wa 11 Kanama 2026, ariko mu bantu RIB yerekanye ku wa 13 Kanama batawe muri yombi na we yagaragayemo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Habineza Jean Paul yari aherutse kuvuga ko Gitifu Gasana yafunguwe kuko Ubugenzacyaha bwabonye ari ngombwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!