00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gikondo: Urubyiruko rurashima ko ‘Expo’ yarufashije kubona akazi

Yanditswe na Rachel Muramira
Kuya 11 August 2024 saa 09:16
Yasuwe :

Urubyiruko rwiganjemo urwo mu mujyi wa Kigali rwashimangiye ko imurikagurisha ry’umwaka wa 2024, ryabaye amahirwe kuri rwo kubo ari amahirwe y’akazi.

Imurikagurisha ry’uyu mwaka ryatangiye tariki ya 25 Nyakanga 2024, rizarangira tariki ya 15 Kanama 2024.

Riri kuba ku nshuro ya 27, aho ryitabiriwe n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bifuza kumurika ibyo bakora.

Kuri ubu ibihugu 18 birimo u Buhinde, Singapore, u Bushinwa, Koreya y’Epfo, Syria, Pakistan, biri mu byitabiriye.

Iri murikagurisha ryatanze imirimo myinshi ku rubyiruko, haba ku banyeshuri bari mu biruhuko n’abasoje amasomo yabo ariko batarabona akazi gahoraho.

Iri murikagurisha ririmo ibigo harimo ibigo 795 kandi buri kigo cyatanze akazi ku bagifasha gushaka abakiliya.

Bamwe mu babonye akazi muri Expo baganiriye na IGIHE bagaragaje ko kubona akazi biri kubafasha mu buzima bwa buri munsi by’umwihariko mu gukemura iby’ibyanze bakenera umunsi ku wundi.

Ntakirutimana Samson, yavuze ko amafaranga bazakura muri iri murikagurisha azabafasha muri byinshi.

Ati “Ngendeye ku ijanisha, 90% ni urubyiruko ruri gukorera aha. Nibura uwacyuye macye ntashobora kujya munsi ya 5000 Frw”.

Habarugira Abdul ukiri mu mashuri yisumbuye akaba ari mu biruhuko ni umwe mu bahawe akazi. Avuga ko abakabonye basabwaga kuba atari abanebwe, bakaza kugasaba abafite ibikorwa bamurika muri Expo.

Ati “Bamwe bazaga expo yatangiye bakegera abacuruzi bakababaza niba bakeneye abakozi babafasha. Gusa hari uwabaga afite abo bakoranye kuva kera, igihe cyayo cyakwegereza akababaza niba bazakomeza gukorana yagira amahirwe bagakorana. Urebye abenshi basanzwe bayikoramo bagumye gukorana n’abigeze kubakoresha”.

Avuga ko aya mafaranga ahabwa aba bakozi biganjemo urubyiruko mu buryo bubiri. Hariho abahembwa buri munsi, abandi bagategereza kuzahemberwa rimwe expo irangiye.

Uwase Clémence we avuga ko ari ubwa mbere abonye akazi muri iri murikagurisha.

Ati “Umuntu yampuje n’abakeneye akazi bankoresha ikizamini ntsinze bampa akazi. kubona akazi muri iyi minsi ntibyoroshye rero usanga abana benshi bicaye mu rugo bari mu biruhuko, icyo bakeneye cyose bagasaba ababyeyi ariko twavuga ko ubu expo iri kudufasha”.

Avuga ko benshi binjiza 10.000 Frw ku munsi, abafasha kwikemurira ibibazo batagoye.

Uru rubyiruko urusanga cyane rufasha abanyamahanga kuko bakenera abasemuzi cyangwa abashobora kwakira abakiliya batazi indimi z’amahanga.

Urubyiruko rurashima ko ‘Expo’ yarufashije kubona akazi
Urubyiruko rwihariye umubare munini w’abahawe akazi mu imurikagurisha
Urubyiruko usanga kenshi rufasha abacuruzi b’abanyamahanga batazi Ikinyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .