Inkongi y’umuriro yongeye kwaduka mu gace k’inganda i Gikondo, yangiza bikomeye ingunguru zabikwagamo amavuta y’ibikomoka kuri peteroli bibarirwa hagati ya miliyoni 3 na 12, ku bw’amahirwe Polisi itabara ububiko bw’ibiribwa n’ibinyobwa bifatanye naho bitarafatwa.
Iyi nkongi y’umuriro yadutse muri aka gace k’inganda yari ifite umurindi ukomeye cyane bitewe n’uko ibyashyaga bifitanye isano na peteroli, ariko na none bigaragara ko byari kuba bibi kurushaho kandi bigatera igihombo kinini iyo ububiko by’ibiribwa n’ibinyobwa bufatanye n’ahahiye nabyo bifatwa.
Abakorera hafi y’ahahiye bavuga ko bigoye kumenya inkomoko y’iyi nkongi kuko babonye umuriro ugurumana gusa muri ubu bubiko, gusa nanone abandi bagatunga agatoki imiterere y’ahari habitse izi ngunguru za vidanje yorohereza n’umuntu uri inyuma y’igipangu kuba yanagamo igishirira akigendera.
Nkuriyingoma Wellars, nyir’ibyahiye nawe avuga ko nta makuru y’icyatwitse imari ye yamenye, icyakora kuba kuba abonye ku aho abika hashobora guteza ikibazo ndetse hakanagiteza abo badikanyije, agiye kubyimura.
Yagize ati “Ububiko[bw’ibiribwa] buri ukwabwo ibindi byabaga inyuma, ntawateganyaga ko iriya mpanuka ishobora kuba. [Igikurikiyeho] ni ukubihakura kuko tubonye ko bishobora kuzatera impanuka irenze iyi ngiyi.”
Kabera Zacharia ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi mu ruganda Steel Rwanda ari narwo ny’ir’ububiko rwibasiwe n’umuriro avuga ko ibyahiye birimo amavuta (vidanje), ingunguru n’amajerikani byose hamwe bishobora kugera ku gaciro ka miliyoni 12.
Agace kibasiwe n’umuriro kegeranye n’inyubako za EWSA i Gikondo, kandi hegeranye n’ahaherutse gushya mu minsi mike ishize.
Iyi nkongi ije nyuma gato y’ikiganiro n’abanyamakuru mu biro bya Minisitiri w’Intebe n’izindi nzego bavuga ku iri izi nkongi za hato na hato muri iyi minsi, cyabaye kuri iki cyumweru. Bahumurije abaturarwanda ko nta sano zifitanye n’ababa bashaka guhungabanya umutekano w’igihugu.
Amafoto/Fabrice Twizeyimana



















TANGA IGITEKEREZO