Umwe mu baganiriye na TV1 yagaragaje uburyo mu minsi ishize uyu mujura utera ingo z’abaturage yitwaje icyuma yamusanze mu nzu aho yari ari mu cyumba ahita amucecekesha.
Yagize ati “Araza mubonye ndamubaza nti ko uri kurunguruka urashaka iki ahita ancekekesha anyereka icyuma, aho kugira ngo ahite agenda aza ansanga ashaka kukintera turakirwanira akintera ku kuboko.”
Undi ati “Njye numvise induru ivuze ndasohoka kuko yari afite icyuma adusubiza inyuma duhita twinjira mu nzu. Avuye hano yahise ajya ku rundi rugo asanga hari umukozi gusa amwereka icyuma amubwira ko ari umuntu mwiza akaba na mubi. Yamutegetse kwinjira mu cyumba aramusambanya.”
Aba baturage bavuga ko inzego z’ibanze zananiwe guhangana n’uyu mujura kuko ngo amaze kubazengereza ariko akaba adatabwa muri yombi.
Ikindi kibatera ubwoba kurushaho ngo ni uburyo uyu mujura bita kabuhariwe agendera hejuru y’inzu,akanasimbuka ibipangu mu gihe abantu bamubonye.
Umwe muri aba baturage yagize ati “Afite imyitozo ihambaye kuko nk’igipangu agisimbuka adakozeho ndetse akagendera hejuru y’amabati. Iyo abonye abashinzwe umutekano aryama hejuru y’inzu agatuza bamara kugenda akamanuka akajya gutera izindi ngo. Hari nk’urugo yari yarazengereje kuko yazaga kare akaryama mu nsi y’igitanda agasahura yarangiza akigendera, icyo gihe twari tutaramumenya.”
Aba baturage bakomeza bavuga ko Polisi ari yo ishobora guhangana na we kuko ngo abanyerondo bamunaniwe ndetse ko nabo ubwabo bayigejejeho ikibazo basaba ubutabazi.”
Abaturage bo muri Rwampara ntibiyumvisha uburyo umuntu umwe ashobora kukananira irondo na DASSO, ndetse agakomeza kwiba anakomeretsa abantu,bagakeka ko haba hari abandi bantu bafatanya na we.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama, Mugabo Alexis, yavuze ko amakuru y’uyu mujura yayamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ariko ko bamaze gufata ingamba zo kumukurikirana ngo atabwe muri yombi.
Yagize ati “Ntabwo we agaragara, arihisha wajya kubona ukabona avumbutse ahantu. Bambwiye ko bimaze iminsi ibiri ariko twamaze gufata ingamba n’inzego z’umutekano ku buryo twashyizeho uburinzi dufatanyije na Polisi , irondo na DASSO.Turi kumushakisha kandi twavuganye ko agomba gufatwa.”
Muri 2014,umujura bahimbaga Kirabura cyangwa K-Swiss yarasiwe mu mujyi wa Kigali aza gupfa ageze kwa muganga, nyuma y’uko yari amaze gufungura imodoka y’umuntu wigendera akibamo ibintu abapolisi bagerageje kumufata ariruka.
Icyo gihe polisi yatangaje ko n’ubusanzwe yari mu bajura bashakishwaga kubera ibikorwa by’ubujura mu Mujyi wa Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO