Kuwa 31 Nyakanga, Radiyo one y’ejo yatangaje ko abacururiza muri iryo soko rya Gikondo bavuga ko babangamiwe cyane n’uburyo rwiyemezamirimo abaka amafaranga 600 avuga ko ari ay’isuku, ariko ntayikoreshe, ubangamiwe n’umwanda akaba ari we wisukurira cyangwa akongera kwishyura uhamusukurira.
N’ubwo iri soko bemeza ko ritari ku rwego rw’agezweho nk’uko abarikoreramo babigaragaza, bavuga ko bugarijwe n’ikibazo cy’umwanda by’umwihariko kandi bahora batanga amafaranga y’isuku.
Umukobwa ucuruza yagize ati “ Niba twikorera isuku tugatanga amafanga, ni ay’iki?”
Umugore umwe yagize ati “Buri muturage yikoramo kugirango arihe isuku, noneho n’iyo yikozemo akishyura amafaranga 600 ntabwo bamukuburira, bikamusaba kwikuburira no kwiyorera kandi yishyuye 600.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama aho iri soko riherereye Kaboyi Jean Bosco we ntiyemeranya n’aba bacuruzi ahubwo agaragaza ko amafaranga batanga angana na serivisi bahabwa.
Yagize ati “Ntabwo wagira umukozi ukubura buri segonda, n’iyo akubura buri segonda, iyo serivisi igendana n’amafaranga yayo, uko bavuga ngo bishyura amafaranga 600 rero kampani na yo irahomba kandi mu by’ukuri abakiriya dufite ari bake kubera aho isoko riri.”
Yakomeje agaragaza ko ukoze ibintu bizana umwanda akwiye kubishyira ku ruhande mu gitondo baze babitware niba byanaraye mugitondo bakubure bayivaneho itwarwe ariko ahakana ko ibi bitavuze ko batasabye aba bacuruzi kwikorera ko bagomba kwikorera isuku.
Thamimu Hakizimana



















TANGA IGITEKEREZO