Ni ku biro by’Umurenge wa Gikomero mu karere ka Gasabo, Niyomwungeri Emmanuel wishe umugore we amutemaguye ku wa 15 Nzeri 2013, yagejejwe imbere y’abaturage aho atuye yisobanura uburyo yakoze icyo cyaha n’ako yabitekereje. We ubwe yiyemerera ko yabikoze abigambiriye.
Ubushinjacyaha burasobanura ko Niyomwungeri Emmanuel yishe umugore we amutemaguye ku mugoroba wo kuwa 15 Nzeri 2013. Uwo mugambi akaba yari awusanganywe kuko yawuteguye.
Niyomwungeri yemera ibyo ubushinjacyaha bumurega, ariko agasaba imbabazi.
Ubushinjacyaha buvuze ko kubera ko ari isubairacyaha, yahabwa igifungo cya burundu kuko mbere hose yari amaze imyaka 13 afungiye icyaha cya Jenoside.
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rumaze kumva impande zombi, ruvuze ko urubanza ruzasomwa ku wa kabiri tariki 8 Ukwakira 2013.



















TANGA IGITEKEREZO