00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Byasabye miliyoni 580 Frw ngo hasibwe umukoki wahitanye batanu

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange & Mihigo Jean Baptiste

Kuya 24 February 2016 saa 04:33
Yasuwe :

Mu Karere ka Gicumbi hasibwe umukoki wari ufite hafi kilometero imwe, wacukuwe n’amazi yavaga mu nkambi icumbikiye Abanye-Congo ya Gihembe,ugahitana ubuzima bw’abagera kuri batanu ndetse n’amatungo.

Kuri uyu wa 24 Gashyantare 2016, Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (Midimar), Ikigega cy’igihugu cyita ku bidukikije (Fonerwa), n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR) bwatashye ku mugaragaro ahasibwe uwo mukoki, igikorwa cyakozwe n’Ishami ry’Ingabo z’u Rwanda rikora ibikorwa by’ubwubatsi (Engineering Regiment).

Imirimo yo kuwusiba yatangiye muri Kanama 2015, ikaba yaratwaye miliyoni 580 z’Amafaranga y’u Rwanda yatanzwe na Fonerwa.

Minisitiri ufite mu nshingano ze imicungire y’ibiza no gucyura impunzi, Mukantabana Seraphine yagaragaje ko kuba uyu mukoki warabashije gusibwa ari ikimenyetso ko u Rwanda rushoboye kuko bagerageje gushaka ubufasha hirya no hino ariko ntibwaboneka.

Ati” Cyari ikibazo gikomeye, ngirango n’i Genève twakijyanyeyo inshuro nyinshi bavuga bati aya mafaranga azaboneka turakikusanya, harahenze cyane. Iyo turindira ibyo haba hamaze kugwamo abandi bantu. Uriya mukoki wari warafunze umuhanda, byasaga naho intara yari yaracitsemo ibice.”

Mukantabana yakomeje ashimira Fonerwa kuba yarabafashije gutanga amafaranga yangombwa kugira ngo ikibazo cy’uyu mukoki kirangire ndetse anashimira ingabo z’u Rwanda ubwitange zagaragaje, ariko agaragaza ko impamvu yatumye iki kibazo kibaho ari amazi ava mu nkambi bityo hakwiye gufatwa ingamba zo kwirinda ko byasubira.

Ati “Byaba ari ishavu n’agahinda turamutse tugarutse hariya tugasanga ibikorwa byahakozwe, imbaraga zahagiye byapfuye ubusa. Birasaba rero ko tujya mu mizi y’ikibazo tukabungabunga biriya bikorwa. Turasaba impunzi ko zihaguruka zikabungabunga ibidukikije, turifuza ko kuri buri rugo rw’impunzi haboneka ibiti.”

Umuyobozi wa HCR mu Rwanda, Azam Saber yashimiye Midimar ku bw’iki gikorwa kigaragaza uburyo leta y’u Rwanda yita ku buzima bw’impunzi avuga ko umuryango ahagarariye witeguye kuzifasha kubona ibigega mu rwego rwo gufata amazi ava ku nzu zabo no kwirinda ibiza nk’ibi.

Nsanzimfura Rwisumbura uhagarariye inkambi y’impunzi ya Gihembe yavuze ko ari inkuru nziza kuba basigaye baryama bagasinzira badafite ubwoba ko amazi abamanura mu mukoki ndetse ko biteguye gukora ibiri mu bushobozi bwabo birinda kwangiza ibyakozwe ndetse banatera ibiti.

Uretse uyu mukoki wasibwe ndetse hagatunganywa n’inzira zizajya zinyuramo amazi, munsi y’iyi nkambi hanatunganyijwe umuhanda ungana n’ibirometero 3.4.

Ubwo imirimo yo gusiba uyu mukoki yatangiraga
Ni umukoki wari umaze kugwamo abantu batanu
Ukuriye HCR mu Rwanda Azam Saber na Minisitiri Mukantabana Seraphine
Ahari umukoki, ubu hahindutse umuhanda mwiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages