Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Murehe, Akagari ka Miyove ho mu Murenge wa Miyove, ku wa 20 Ugushyingo 2023, ahagana saa Tatu za nimugoroba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Miyove, Rwitare Rambert, yabwiye IGIHE ko iyo mpanuka yabaye ndetse yahitanye uwo musore.
Yagize ati “Yego byabayeho, urebye imodoka yayuriye igenda. Shoferi ashobora kuba atamenye ko hari umuturage uri inyuma, yari imodoka usanzwe ipakira ibintu, yamanutse muri kaburimbo akubita umutwe hasi ahita apfa.’’
Gitifu Rwitera yatanze inama ku bantu burira imodoka zigenda, cyane cyane urubyiruko, arusaba kubireka kuko bikunze gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ati "Turasaba abaturage kuturira imodoka zigenda cyane cyane urubyiruko, kuko bibaviramo impanuka zishyira ubuzima bwabo mu kaga."
Ubu butumwa bunakunze kugarukwaho na Polisi y’u Rwanda aho ishishikariza abantu batwara amagare cyangwa abagenda n’amaguru kudafata imodoka igenda ngo ibageze iyo bajya, badasabye umuyobozi wayo guhagarara ngo abatware, kuko bikunze kubaviramo gukomereka n’urupfu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!