00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Yihebeye ubworozi bw’amasazi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 13 May 2025 saa 10:16
Yasuwe :

Uzabakiriho Alphonse wo mu Karere ka Gicumbi wiyeguriye ubworozi bw’amasazi y’umukara, afite inzozi zo kwagura ibikorwa bye akabigeza ku rwego rwo kubaka uruganda rukora ibiryo by’amatungo.

Uyu mugabo atuye mu Mudugudu wa Kagarama mu Kagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Byumba. Avuga ko igitekerezo cyo korora amasazi cyaturutse ku mushinga PRISM wamuhaye ingurube ebyiri mu rwego rwo kumufasha kwiteza imbere.

Icyo gihe banamuhaye ibiryo byo kugaburira ayo matungo biza gushira bituma atangira kwibaza uko ingurube ze zizabaho.

Ati “Ni uko natekereje kuzana ubu bworozi bw’amasazi kugira ngo bumfashe mu kugaburira neza ingurube zanjye kandi nanasagurire aborora ingurube n’inkoko muri aka gace.’’

Isazi zihurira he n’ubworozi bw’ingurube?

Aborora amatungo arimo inkoko, ingurube n’andi bavumbuye ibanga ry’uko ‘protéine’ ituruka mu masazi y’umukara ishobora kwifashishwa mu kongera umusaruro w’amatungo kuko ikungayahe kurusha iya soya isanzwe yifashishwa.

Nibura mu biryo by’amatungo byose bicuruzwa ahenshi usanga harimo ‘protéine’ ingana na 20% cyangwa 30 % ifasha ayo matungo.

Kugira ngo isazi itangire gutanga umusaruro itera amagi, igi rikituraga rikavamo ikintu kimeze nk’urunyo. Nyuma y’iminsi 14 zirakusanywa, bakazikaranga, bakazisya zikavamo ifu ivangwa n’ibiribwa bigaburirwa ingurube.

Uzabakiriho avuga ko kugeza ubu abona ibilo 20 buri munsi biva kuri ya masazi yorora. Ingurube nkuru irya ikilo 1 cy’ibikomoka ku masazi mu bilo icumi by’ibindi biribwa, mu gihe ku bibwana ari ibilo bibiri mu bilo icumi.

Ati “Ikindi ubu nsigaye nkuramo n’amavuta narayakamuye ku buryo avamo n’isabune.”

Uzabakiriho avuga ko inyungu abona ari ifumbire nziza iri ku rwego rw’imvaruganda.

Ati “Ikindi iyo nkoze imvange y’ibiryo by’amatungo mu gihe ikilo kiba kigura 400 Frw, njye nkabyikorera bimpagarara 200 Frw. Ubu kimwe cya kabiri cy’ibyo nagombaga gushora ngura ibiryo by’amatungo ndakizigama, ikindi amatungo yanjye akura vuba kuko aba yabonye protéine y’umwimerere itavangiye n’ibinyabutabire.’’

Uzabakiriho avuga ko kuri ubu yatangiye guha abandi baturage ibiryo by’amatungo bikomoka ku masazi kugira ngo babyibushye ingurube zabo.

Mu mbogamizi afite harimo kuba akorera ahantu hatisanzuye, agasaba ubuyobozi kumufasha kubona ‘Green house’ yamufasha mu kwagura umushinga we.

Nubwo afite izo mbogamizi ariko, avuga ko azakora iyo bwabaga umushinga we akawubyaza uruganda rukora ibiryo by’amatungo.

Ati “Nimbona ubushobozi nzagura ku buryo nubaka uruganda rw’amatungo.’’

Kugeza ubu avuga ko umushinga we amaze kuwushoramo ibihumbi 600 Frw, mu gihe ingurube afite kuri ubu zigeze kuri 15.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimana Emmanuel, yashimye ibikorwa by’umushinga PRISM, avuga ko byagize uruhare mu kuzamura ubworozi bw’amatungo magufi kandi ko bwatangiye guhindura ubuzima bw’abaturage.

Agaruka kuri ubu bworozi bw’amasazi, yavuze ko ari agashya kahanzwe kandi ko ubuyobozi bufite umukoro wo gushyigikira uyu mworozi no kumufasha kwagura umushinga we.

Uzabakiriho avuga ko afite intego zo gushinga uruganda
Uburyo Uzabakiriho akoresha mu guturagisha amasazi
Isabune Uzabakiriho akoresha yayikoze mu mavuta akura mu masazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .