00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Umwana w’umwaka umwe yashizemo umwuka nyuma yo guturwa hasi na mukuru we

Yanditswe na Evence Ngirabatware
Kuya 30 May 2024 saa 01:45
Yasuwe :

Mpanoyimana Shakira wari ufite umwaka umwe w’ amavuko yapfuye mu buryo butunguranye, ubwo nyina yari ari guteka mu gikoni.

Byabaye kuri uyu wa 28 Gicurasi 2024, mu mudugudu wa Rukondo, Akagari ka Musenyi mu murenge wa Mutete ahagana saa cyenda z’amanywa.

Amakuru dukesha abo mu muryango w’aba bana bombi, n’uko nyakwigwendera yari ateruwe na mukuru we w’ imyaka ine mu nzu y’uruganiriro akamutura hasi.

Nyina wari mu gikoni yumvise umwana arira aza yihuta amujyana ku kigo nderabuzima ariko agerayo yamaze gushiramo umwuka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutete Mwanafunzi Déogratias yemereye IGIHE iby’aya makuru.

Ati “Ni impanuka, umwana w’imyaka ine yatuye hasi uw’umwaka umwe akaba ari murumuna we nyuma y’uko yari amuteruye".

Ubuyobozi bwasabye ababyeyi kujya birinda kureresha abana abandi, kugira ngo babashe kwirinda impanuka za hato na hato.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .