Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, Ndejeje Pascal, yatatse ko abaturage ayobora baremerewe n’ikibazo cyo guhahirana n’abaturanyi babo bo muri Uganda kubera urugendo rurerura basabwa gukora ngo bace ku mupaka wemewe n’amategeko, agasaba ko inzira y’ubusamo bihangiye yakwemerwa bakayifashisha.
Umurenge wa Kaniga uhana imbibi n’igihugu cya Uganda ku buryo abatuye ku mipaka y’ibihugu byombi ari abaturanyi, nyamara ngo uretse kurenga ku mategeko nkana, umuturage ushatse kwambuka ajya Uganda asabwa gukora urugendo runini ngo agere ku mupaka wa Gatuna wemewe n’amategeko.
Ndejeje Pascal yasobanuye ko abaturage ayoboye bihangiye umuhanda ubahuza n’abaturanyi babo muri Uganda ndetse ubu usigaye unacamo imodoka, ariko ngo n’ubwo ushobora kuvamo igisubizo cy’abaca mu mihana rwihishwa bajya cyangwa bava Uganda mu buryo butemewe n’amategeko.
Yagize ati “Hari akandi kayira bari barihangiye ubu kanyuramo n’imodoka, gahuza igice cya Gatoma na Uganda, uyu muhanda abaturage bari barawiharuriye ariko haramutse habonetse umukozi ubishinzwe bakajya bambuka babatereye kashi bakabona uburyo bambuka badaciye izo nzira zitemewe, nabyo byadufasha kuko ubona hari intera nyinshi guturukayo ukaza I Gatuna”
Ibyo uyu muyobozi yasabye kandi bishimangirwa n’abaturage bo muri uyu murenge bavuga ko kuba baturiye Uganda bahakenera byinshi, ku buryo ngo baciye ku mupaka wa Gatuna nk’uko babisabwa n’amategeko bazatagangarira mu nzira kubera urugendo rurerure.
Mukarurangwa Julienne umwe muri aba baturage, avuga ko kuri we umuzima bwe bumutegeka gusa n’utuye mu bihugu byombi kuko ari umunyarwandakazi washakiye muri Uganda bityo ahora mu rujya n’uruza hagati y’iwe n’iwabo.
Yagize ati “None se ko ubona hari abava mu rugo iwacu bakaza guhinga hano muri Uganda, cyangwa abagande bagakenera serivizi zihoraho mu Rwanda wajya kuzenguruka hakurya iriya I Gatuna ntuzagwe buguni mu nzira?inzira z’ubusamo ziba zikenewe rwose.”
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’ Amajyaruguru, Chief Superintendent (CSP), Dismas Rutaganira yabwiye abatuye muri uyu murenge ko gutura kure y’umupaka wemewe bitabemerera kuvogera imipaka y’abandi, gusa yabijeje ko ikibazo cyakwigwaho kikabonerwa umuti.
Uyu muyobozi yagaragaje ko kwambuka umupaka banyuze mu nzira y’ubusamo ubwabyo Atari ikibazo, ahubwo ngo aho ikibazo kiri ni uko hari abantu bateza ibibazo binjiriye muri izi nzira.
Yagize ati ”Ntabwo gutura kure y’umupaka uzwi nyabagendwa bivuze kuvogera nanone imipaka y’ibindi bihugu cyangwa bibe byatuma abaturage badahahirana, ibyo byose abantu babyigaho ariko ikibo kibirimo ni urujya n’uruza rw’abantu badasobanutse.”
Uyu muyobozi yibukije abatuye aka gace ko hari abitwaza iturufu y’ubuhahirane bagakora ibikorwa bihungabanya umutekano birimo gucuruza abantu no kohereza abantu mu mitwe y’abanzi b’igihugu, bityo bakwiye kwitwararika n’ugiye akamenyesha ubuyobozi aho yerekeje.
Ati ”Ariko ikibazo kiriho ni uko urota umuntu yagiye ukongera kurota yagarutse.”
Umurenge wa Kaniga ni umwe mu igize akarere ka Gicumbi ihana imbibi na Uganda, ndetse bitewe n’uko igice gikora kuri iki gihugu ari icyaro nta mupaka ugaragarira amaso uhari, ku buryo umuntu utahamenyereye ashobora kwisanga mu gihugu kimwe we yiyumvishaga ko akiri mu kindi.



















TANGA IGITEKEREZO