Umuyoboro wubatswe mu Murenge wa Mutete, ujyana amazi ahitwa i Zoko na Kisaro, watangiye kubakwa mu mwaka wa 2007, umaze gutwara miliyoni zigera kuri 305 ubuyobozi busanga inyigo yarakozwe nabi kuko nta mazi abaturage batuye ku musozi uhanamye wa Zoko bigeze babona.
Mu mwaka wa 2013 nibwo hongeye gutangira bundi bushya imirimo yo kubaka uyu muyoboro, watashywe ku wa gatandatu tariki ya 23 Mutarama 2016, ukaba waruzuye utwaye miliyoni 650 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu, Kagenza Stanislas, yavuze ko bababajwe no kuba uyu muyoboro watwaye akayabo wahise wangizwa.
Yagize ati “Umuyoboro bawuturikije amazi arimo kumeneka. Maze kumenya icyo kibazo navuganye n’abayobozi baho, nabasabye ko abantu bahaturiye bakwiye kugira uruhare mu kuwusana, kuko ntibyumvikana ukuntu bakwangiza umuyoboro utari wamara n’ukwezi. Ikindi buri muturage akwiye kuba ijisho rya mugenzi we.”
Kagenza yakomeje avuga ko abaturage bo mu Murenge wa Mutete bari basanzwe bakora urugendo rw’ibirometero bitanu bajya gushaka amazi.
Mu Murenge wa Mutete kuri ubu hubatswe ibigega binini bibiri bijyamo meterokibe 125 buri kimwe. Abaturage bakazajya bayagura ku giciro cy’amafaranga 30 ku ijerekani imwe, iki giciro ariko ngo gishobora kuzagabanuka.



















TANGA IGITEKEREZO