Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco yatangarije IGIHE ko uyu nyakwigendera yabashije kuboneka nyuma y’iminsi ibiri amaze ashakishwa n’abashinzwe ubutabazi bwo mu mazi.
Ati “Ni byo. Bamukuyemo ejo Saa Kumi".
Yakomeje atanga ubutumwa ku baturage ko batagomba kwinjira mu mazi menshi badafite umwambaro wabugenewe, mu rwego rwo kwirinda impanuka zo mu mazi kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga.
Uwakuwe mu mazi yarohamye ku wa 11 Ugushyingo 2024, azira intego y’ibihumbi 10Frw yategewe ngo yambuke ikidendezi cy’amazi kirekire, kiri ahantu hacukuwe amabuye bari gukora umuhanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!