Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 04 Ugushyingo 2024. Uyu mugore abamubonye bwa mbere atabaza bihutiye kumujyana ku kigo Nderabuzima cya Cyumba. Mu gihe bari bagitegereje imbangukiragutabara imujyana ku bitaro bya Byumba, yahise ashiramwo umwuka.
Bivugwa ko nyakwigendera n’umugabo we bari barumvikanye ko gufata inguzanyo y’ibihumbi 800 Frw kuri Sacco. Inguzanyo bamaze kuyihabwa, umugore yatunguwe n’uko umugabo we yaje amubwira ko yahuye n’abatubuzi bakayatwara.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Cyumba Irankijije Nduwayo yemeje aya makuru, yihanganisha umuryango wa nyakwigendera.
Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma. Asize umugabo n’umwana umwe .
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!