Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubaya, Nkunzurwanda John yabwiye IGIHE ko Garubanda yashakaga kwica umugore yamubura akica ihene.
Yagize ati “Mu by’ukuri yashakaga kwica umugore, si ihene yashakaga. Kubera umugore n’abana bamumenyereye ko ari umunywi wa Kanyanga, bahise biruka. Nyuma rero yasubiye inyuma afata ifuni ahondagura ihene eshanu zose zirapfa.”
Yongeyeho ati “Ubwo rero kuko batuririye umupaka, yahise yambuka, umugore yaje guhuruza irondo nka sa kumi z’igitondo basanga yagiye muri Uganda.”
Yakomeje avuga ko n’ubusanzwe Garubanda yari umusinzi n’umunyarugomo kuko hari hashize amezi atanu gusa arangije igifungo cy’imyaka ibiri, aho yaziraga gutema agakomeretsa undi mugore.
Nkunzurwanda avuga ko umutekano mu ngo wari umeze neza uretse ikibazo cy’ibiyobyabwenge kuko umurenge wegereye umupaka, gusa ngo hari ingamba zafashwe zo gukumira abajya kuzinywera Uganda no kubigisha binyuze mu mugoroba w’ababyeyi.



















TANGA IGITEKEREZO