Uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y’amakuru yatanzwe n’umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter, wamenyesheje inzego z’umutekano iki kibazo kuri iki Cyumweru tariki 20 Nzeri 2020.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo witwa Ngendonziza Gilbert ufite imyaka 43 yafashwe ndetse ko asanzwe akora akazi k’ubumotari.
Ati “Sitasiyo ya RIB ya Rutare mu Karere ka Gicumbi yamufashe imukurikiranyeho icyaha cy’iyicarubozo. Yagaragaye mu gasanteri ka Nkoto yaziritse umwana w’imyaka icumi witwa Dusingizimana.”
Uwo mugabo ngo nyuma yo kuzirika uwo mwana, yamushyize kuri moto nabwo amuzikiraho “amaguru adakora hasi amuzengurutsa muri ako gasanteri”.
Dr Murangira yakomeje avuga ko uwo mugabo yavuze ko icyabimuteye ari uko ngo uwo mwana yari yamututse ibitutsi byinshi.
Icyaha cy’iyicarubozo giteganywa n’ingingo ya 112 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda.
Iyo umuntu agihamijwe n’urukiko, igihano ni igifungo cy’imyaka iri hagati ya 20 na 25. Ariko iyo iyicarubozo ryateye ubumuga bwa burundu uwarikorewe, igihano kiba gufungwa burundu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!