Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kageyo bwemeza ko nyakwigendera yatoraguwe munsi y’ikiraro gihuza Umudugudu wa Karihira na Muyange.
Aganira na IGIHE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo Nduwayo Irankijije, yagize ati ʺKu wa kabiri Hakuzimana yagiye kuri SACCO kubikuza amafaranga, anyura ahantu asangira n’abandi ataha bwije…ʺ
Avuga ko bakeka ko nyakwigendera yageze ku kiraro gifite uburebure bwa metero 12 akakituramo, kuko ngo ashobora kuba yaratashye yasinze.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Andree Hakizimana, na we yagize atiʺ Umurambo ukiboneka wajyanywe mu bitaro bya Byumba kugeza ubu ntituramenya niba yishwe cyangwa yaguye mu kiraro bikamuviramo urupfu. ʺ
CIP Hakizimana akomeza avuga ko iperereza rikomeje gukorwa kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rwa nyakwigendera, ariko ngo kugeza ubu ntawari watabwa muri yombi akekwaho kugira uruhare ku rupfu rwa Hakuzimana.
Bivugwa ko Nyakwigendera Hakuzimana asize abana batanu n’ umugore.



















TANGA IGITEKEREZO