Uyu mugabo w’imyaka 44 y’amavuko usanzwe atuye mu Mudugudu wa Buyegero mu Kagari ka Gasharu muri Gicumbi, akekwaho ko yafashe umwana we ubwo nyina yari yagiye kwa muganga.
Iyi nkuru yamenyekanye ku itariki ya 22 Nzeri 2020, ubwo umugore w’uyu mugabo yavaga ku bitaro kurwaza mugenzi we wari wabyaye, ageze mu rugo iwe agasanganirwa n’umukobwa we arira amubwira ko se amaze kumusambanya, uyu mubyeyi agahita yitabaza Polisi.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara tw’Amajyaruguru ACP. Revelien Rugwizangoga, yemereye IGIHE ko aya makuru ari impamo.
Yagize ati “Ayo makuru niko ameze, gusa umwana we yemera ko se yamusambanyije, ariko we ntiyemera ibyo bamushinja. Ubu rero umwana twamujyanye kwa muganga, ubwo dosiye ni RIB igiye kuyikurikirana tukarindira ikizava mu iperereza kuko ubu ntitwahita tuvuga ngo nibyo cyangwa sibyo.’’
Umuvugizi w’urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, na we yashimangiye ko ukekwaho gusambanya umwana we yatawe muri yombi ngo hakomeze gukusanywa ibimenyetso.
Yagize ati “Yatawe muri yombi tariki 22 Nzeri uyu mwaka, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 15, uyu mwana akaba ari uwo yibyariye.’’
Yavuze ko yahise yoherezwa kuri Isange One Stop Center ngo ahabwe ubutabazi bw’ibanze kugira ngo “niba hari n’ibindi bimenyetso byadufasha mu Bugenzacyaha no mu bushinjacyaha nabyo bifatwe.’’
Yagiriye inama Abanyarwanda muri rusange kubaha umwana kuko ibihano byakajijwe.
Yibukije ko Abanyarwanda bakwiye gucika ku ngeso mbi yo guhishira aho ibyaha byabereye kuko hakiri hamwe na hamwe bikigaragara.
Gusambanya umwana bihanishwa ingingo ya 133 y’itegeko riteganya ibihano n’ibyaha muri rusange, aho uwahamijwe iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarengeje imyaka 25.
Kugeza ubu ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana we, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rutare, aho akiri mu kato mu kwirinda icyorezo cya COVID-19.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!