Mu ijoro ryo ku wa 30 Nzeri nibwo byamenyekanye ko abantu bataramenyekana bateye urugo rw’umuturage witwa Bizimana Jean Bosco wo mu Karere ka Gicumbi, binjira mu nzu yararagamo abana babiri b’abakobwa, umwe w’imyaka 17 n’undi ufite imyaka 20, barabasambanya babafatiyeho ibyuma bari bitwaje.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abasore babiri bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi.
Yagize iti "Twafashe Niyomugisha Issa na Ufitinema Jacques bakekwaho guhohotera abakobwa babiri bo mu karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Byumba. Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba mu gihe iperereza ririmo gukorwa n’urwego rubishinzwe."
Mwiriwe,
Twafashe Niyomugisha Issa na Ufitinema Jacques bakekwaho guhohotera abakobwa babiri bo mu karere ka Gicumbi, mu murenge wa Byumba.
Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba mu gihe iperereza ririmo gukorwa n'urwego rubishinzwe.
Murakoze
— Rwanda National Police (@Rwandapolice) October 5, 2020
Ubwo abo bana bamaraga guhohoterwa, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, yabwiye IGIHe ko inzego zibishinzwe zikomeje gushakisha abagize uruhare mu guhohotera abo bana.
Ati "Amakuru ni uko hari abantu tutaramenya baraye binjiye mu rugo rw’umuturage, bagasanga inzu yararagamo abo bana babiri idakinze, hanyuma bakabasambanya, ntituzi niba bari bagiye kwiba wenda bagasanga iyo nzu idakinze, bagahitamo kubatera ubwoba bakabasambanya. Turacyakorana na Polisi mu gushakisha aba bantu kugira ngo tumenye ukuri kw’ibivugwa."
Yasabye abaturage kugira uruhare rufatika mu kwicungira umutekano, no gukaza amarondo kugira ngo bakumire uwo ariwe wese washaka kwuhungabanya.
Abo bakobwa bahise bajyanwa ku Bitaro bya Byumba kugira ngo bitabweho n’abaganga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!