Ni umudugudu watujwemo abaturage bari basanzwe batuye mu manegeka, abandi ugasanga babarizwa mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe, batishoboye. Ni inzu nziza zubakishijwe amatafari ahiye.
Aba baturage bavuga ko bubakiwe ibikoni hejuru mu igorofa kandi badafite ubushobozi bwo kwigurira amakara atatera imyotsi, bakaba bacana inkwi muri ‘etage’. Ibi byateje ikibazo cy’imyotsi izamuka hejuru ikangiza ikirere ndetse ikangiza inyubako nziza batujwemo.
Ntibaziyandemye Azarias uhagarariye abaturage batujwe muri uyu mudugudu, ashima inzu nziza bubakiwe ariko akavuga ko zihindanywa no kuba ibikoni byubatswe mu nzu hejuru.
Avuga ko abenshi bifashisha inkwi mu guteka kubera ubushobozi buke bwo kutigurira amakara.
Uwamushaka Jaqueline na we utuye muri uyu mudugudu, asaba ko bakubakirwa ibikoni kugira ngo badakomeza kwangiza inzu nziza batujwemo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubaya, Bangirana Jean Marie Vianney yavuze ko guhera kuwa 25 Ukwakira 2022 , ibikorwa byo kubaka ibikoni 16 hanze y’inyubako aba baturage batuyemo byatangiye kugira ngo inzu ntizikomeze kwangirika.
Ati “Abaturage dukomeje kubigisha umunsi ku munsi, niba barahawe inzu nabo bagomba kugira uruhare mu kuzibungabunga, ariko ntibakagombye kumva ko bakorerwa buri kimwe kandi nabo bagomba kuzirikana ko ubuyobozi bw’igihugu bwabatekerejeho ko batagomba kubaho badafite inzu zo guturamo”.
Umuyobozi w’ Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, ashimangira ko hari ibibazo byagaragaye muri uyu mudugudu ndetse ko batangiye kubikurikirana ku buryo mu mezi abiri biraba byamaze gukemuka.
Ati” Uriya mudugudu wubakwa washyizwemo ibikoni 16 mu nzu imbere, ariko banahabwa aho imyotsi inyura, ikibazo gikomeye gituruka ku bwoko bw’inkwi bacana, ni yo mpamvu twabibonye nk’ubuyobozi”.
Yakomeje avuga ko ubu hari kubakwa ibikoni 16 hanze ku buryo mu mezi abiri bizaba byamaze kuboneka, buri muryango ukagira igikoni hanze.
Abatuye mu mudugudu wa Kagugu kandi bagaragaza ibindi bibazo byo kutagira amazi meza bikabateza umwanda mu nzu n’indwara zo kunywa amazi mabi no kuba hari imiryango igizwe n’abantu benshi ariko ugasanga ibyumba bafite ari bicye, bigatuma hari abana babo bararana mu cyumba kimwe kandi bafite imyaka irenga 18 badahuje ibitsina, bakaba bafite impungenge ko bashobora guterana inda kandi bafitanye isano.
Baranasaba kubakirwa ibiraro by’amatungo magufi, kuko uwabasha kwigurira itungo ryo kumuha ifumbire bitakunda kuryorora.
Meya Nzabonimpa avuga ko ku kibazo cy’amazi meza byagaragaye ko hari umuyoboro w’amazi udakora neza, ariko nabyo byatangiye gukosorwa ku bufatanye n’inzego zitandukanye zikorera muri aka karere.
Ku kibazo cy’abahawe ibyumba bike, Meya Nzabonimpa avuga ko bakomeje kubikurikirana kandi ko mu yindi miryango itishoboye bazajya bagenerwa inzu yo guturamo bagendeye ku mubare w’umuryango, ariko abasore n’inkumi ntibakomeze kurarana mu cyumba kimwe.
Asaba abaturage kugira uruhare rukomeye mu kubungabunga ibikorwaremezo begerejwe.
Akarere ka Gicumbi kamaze kubaka imidugudu irenga itandatu harimo; uwa Kabeza w’inzu 40 uherereye mu murenge wa Rubaya, umudugudu wa Ruzizi uri mu mu murenge wa Giti, umudugudu wa Mukarange, uwa Kagugu nawo uri mu murenge wa Rubaya, mu murenge wa Muko ndetse n’umudugudu uri kubakwa mu murenge wa Kaniga ufite inzu 60.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!