Ubu butumwa izi mpunzi zabugejeje kuri Ambasaderi wa USA mu Rwanda Erica Barks-Ruggles, ubwo yazisuraga kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Gashyantare mu ruzinduko rugamije kumenya imibereho yazo n’ibyo zifuza.
Uhagarariye impunzi muri iyi nkambi ya Gihembe yabwiye Ambasaderi Erica Barks-Ruggles ko ubuzima babamo bugoye cyane, bityo USA zikaba zari zikwiye gufata iya mbere mu gukora ibishoboka byose bagasubira iwabo.
Yagaragaje ko we na bagenzi be bagera ku bihumbi 17 bari muri iyi nkambi kubera umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bw’igihugu cyabo (DRC), bityo mu gihe amahanga yavira inda imwe kuri iyo mitwe, amahoro yagaruka iwabo bakongera gutura mu mahoro.
Yagize ati “Imitwe yitwaje intwaro itandukanye yagize uruhare mu kwirukana abanyekongo,bahungira mu bihugu bitandukanye byo mu biyaga bigari..irwanyijwe ikavaho mu by’ukuri, cyaba ari kimwe mu bisubizo kirambye cyo gukuraho ubuhunzi, n’ibibazo byinshi n’amarira impunzi zifite muri iki gihe.”
Minisitiri ushinzwe impunzi n’ibiza mu Rwanda Seraphine Mukantabana na we asanga iki kibazo cy’impuzi zavuye muri Congo Kinshasa gipfundikiye ku mutekano mucye uterwa n’imitwe yitwaje intwaro, kandi ko kugira ngo gikemuke, iyo mitwe ikwiye kurandurwa nta kabuza.
Ambasaderi Erica Barks-Ruggles yemeranyije na bo ku ipfundo ry’ikibazo, avuga igihugu ahagarariye kiri gukora ibishoboka byose ngo basubire mu byabo, ariko agaragaza ko umuti uzava ku mpande zitandukanye.
Ati “Birasaba gukora cyane dufatanyije n’intumwa zihariye mu Karere k’ibiyaga bigari. Birasaba uruhare rw’ibihugu byo mu karere, Umuryango w’Abibumbye na leta ya Congo Kinshasa ubwayo kugirango turebe uko twakemura ibyo bibazo by’umutekano, cyane cyane ikibazo cya FDLR kugira ngo umutekano ugaruke.”
USA zagiye zifasha impunzi z’Abanyecongo mu buryo butandunye, ndetse by’umwihariko zifasha bamwe zibaha ubuhugiro. Mu myaka ibiri ishize abasaga 3000 muri iyi nkambi bajyanywe gutura muri USA, ariko Ambasaderi asanga ibi na byo atari umuti urambye, kuko n’ubundi ntabwo bose bajyanwa.



















TANGA IGITEKEREZO