Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 1 Ukuboza 2024 mu mudugudu wa Miyove, Akagari ka Miyove mu murenge wa Miyove ho mu Karere ka Gicumbi.
Ababonye iyi mpanuka bavuga ko ishobora kuba yatewe n’imiyoborere mibi no kutaringaniza umuvuduko w’ikinyabiziga.
Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yagize ati Ati “Hatangiye iperereza ku cyeteye impanuka ,umushoferi n’ikinyabiziga bafungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Byumba":
Uyu muhanda Gicumbi –Base umaze iminsi uberamo impanuka. Abaturage bavuga ko hakongerwa ubushishozi bwimbitse mu gukurikirana ingendo zihakorerwa hagasigasirwa ubuzima bw’abaturage.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!