Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa Munani n’igice kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022 urenze agasantere ko mu Rukomo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo, Gahano Rubera Jean Marie Vianney uyobora yavuze ko umushoferi w’iyi kamyo yahise yitaba Imana, dore ko ari na we wari uyitwaye.
Yagize ati “Uwari utwaye bigaragara ko ashobora kuba yabuze feri, agonga umusozi, yahise apfa, gusa ntituzi niba yavaga Kenya kuko yari iturutse ku mupaka wa Gatuna yerekeza Kigali.”
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru hari hataramenyekana imyirondoro y’uyu mushoferi witabye Imana.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!