Aba baturage ni abafashijwe guhera mu mwaka wa 2017 bahoze bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bagahabwa amafaranga y’inkunga yo kububakuramo n’Umuryango GiveDirectly.
Muri abo baturage batewe inkunga, harimo abahawe ibihumbi 814 Frw kuri buri muryango wagombaga gufashwa ngo wikure mu bukene n’abahawe inkunga y’ibihumbi 150 Frw mu 2021 mu bagizweho ingaruka na Covid-19 ariko basanzwe batishoboye.
Bamwe mu bafashijwe bemeza ko biteje imbere cyane kuko bakemuye bimwe mu bibazo byari byarababereye imbogamizi, bagahamya ko urebye uko babayeho byabahinduriye imibereho.
Hatangimana Aloys wo mu Murenge wa Nyankenke mu Kagari ka Butare ni umwe mu bahawe ibihumbi 814 Frw. Yavuze ko yabashije kuyabyaza umusaruro yiyubakira inzu, andi ayashora mu bucuruzi n’ubworozi.
Yagize ati “Baduhaye amafaranga mu 2017, twari dutuye mu nzu ntoya itaduhagije tubyigana. Bamaze kuyaduha narayakoresheje ntera imbere, ubu murabona ko ndi mu nzu nini kandi nziza igezweho. Navuguruye iriya y’ubucuruzi nguramo ingurube, ubu ni imbyeyi kandi mfite n’ikimasa ngenda ngurisha nkagura ikindi gito kugira ngo ntagwa mu bukene.”
“Ubu nkorera ubucuruzi muri iriya nzu yanjye yo ku muhanda navuguruye, noroye inka n’ingurube kandi mbayeho neza njye n’umuryango wanjye kuko mbonera abana mituweli n’amafaranga y’ishuri.”
Mugenzi we witwa Mukagasana Daphrose na we yavuze ko mbere babaga mu nzu nto ariko bamaze guhabwa amafaranga bubaka iy’amabati 35.
Ati “Ubu turi gushaka uburyo twashyiramo ibarizo natwe tukiteza imbere kandi n’ubu ntacyo tubaye mpamya ko n’icyiciro cya kabiri twari turimo cyahindutse ubu twisumbuyeho turi mu cya gatatu.”
Mizero Florence we wari ubayeho nabi nyuma yo gutabwa n’umugabo bari bafitanye abana batatu bagasigara basembera, nyuma yo guhabwa amafaranga mu 2021 yubatsemo inzu.
Yagize ati “Maze guhabwa ibihumbi 150 Frw nahise ngura amabati 10 mpita mbumbisha amatafari nubakamo inzu. Ubu mba iwanjye singisembera n’abana banjye turakomeye n’ubwo inzu itaduhagije ariko ni iyacu. Turashima Leta na GiveDirectly yadufashije.”
Umuyobozi muri GiveDirectly ushinzwe ishyirwa mu bikorwa rya za Porogaramu mu Rwanda, Ngabire Gloria, yasabye abahawe ubufasha kuzirikana ko ari amahirwe bagomba kubyaza umusaruro bakiteza imbere.
Yagize ati “Turababwira ko inkunga bahabwa ari amahirwe aza rimwe kandi agamije kubafasha kwikura mu bukene. Turabasaba kuyabyaza umusaruro uko bashoboye kose.”
Yijeje ko bazakomeza gufatanya na Leta y’u Rwanda mu gukomeza gutanga umusanzu wayo mu rugamba rwo kuvana abaturage mu bukene hatangwa inkunga y’amafaranga ku miryango itishoboye.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yashimye abafatanyabikorwa bafasha mu iterambere, asaba abafashijwe guharanira kwigira.
Yagize ati “Turashimira Umushinga DiveDirectly ku bufasha wahaye abaturage bacu. Mwarabibonye namwe ko abafashijwe bateye imbere kandi ni byo byifuzwaga. Turasaba abafashijwe kujya baharanira kwiteza imbere bagahindura ubuzima bakajya aheza.”
Mu Karere ka Gicumbi, Umuryango GiveDirectly wahakoreye imishinga ibiri, irimo ugamije gukura abaturage mu bukene wakorewe mu Mirenge ya Nyankenke, Miyove na Rukomo aho imiryango 5298 yahawe inkunga ya miliyari 4,3 Frw ndetse n’uwo gufasha abagizweho ingaruka na Covid-19 watanze asaga miliyoni 119 Frw ku miryango 799.
GiveDirectly imaze kugera ku ngo zisaga 147.000 mu turere 16 two mu Rwanda, ukaba umaze gutanga inkunga isaga miliyari 63 Frw mu myaka isaga itanu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!