Byabaye kuri uyu wa 26 Ukuboza 2022 ahagana saa 16h:50. Bivugwa ko aho bacukuraga amabuye y’agaciro hatemewe.
Amakuru avuga ko abitabye Imana ari umusore witwa Irafasha Donat w’imyaka 18 na Ntakirutimana Noel w’ imyaka 28. Bombi, imirambo yabo yoherejwe ku Bitaro bya Byumba ngo hakorwe isuzuma.
Umuyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruvune, Beningoma Oscar, yavuze ko aba abasore bacukuraga mu cyobo kiri munsi y’urugo rw’umuturage, wahise atoroka.
Yagize ati "Abitabye Imana baguye ahantu mu rugo rw’ umuturage mu rutoki aho bacukura hameze nk’ubwiherero, uko bamanuka iyo bageze hasi bakoramo ibyumba mu cyobo, ni ahantu hatemewe n’amategeko. Gusa turasaba abaturage kwirinda ibikorwa by’ ubucukuzi butemewe, turabasaba gukurikiza ibyo ubuyobozi bwemera".
Yihanganishije imiryango yagize ibyago, ashishikariza abaturage kwirinda ubucukuzi butemewe kuko bwongera impanuka, zishobora guteza urupfu cyangwa ubumuga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!