Umwe mu baganiriye na RBA, yavuze ko kuva mu myaka itatu kimaze gicukuwe, babyuka bagasanga imyanda yabasanze mu rugo.
Yagize ati “Umwanda ni ikibazo cyane cyane mu ngo zihatuririye. Urabyuka ugasanga amasashi n’amasazi yose yamanutse mu ngo, mbega nta kintu cyo kurya washyira hanze ngo usange isazi zitariho.”
Mugenzi we yagize ati “… Iyo imvura iguye ntushobora no kwibeshya ngo ujye hanze, umunuko na wo uratubangamiye. Uwakidukiza byadufasha.”
Uretse uyu munuko giteza, hari n’ikindi kibazo cy’uko hari abaturage basaga 20 bakoze imirimo yo kuvangura ifumbire n’imyanda muri icyo kimoteri batahembewe.
Umwe mu bahakoze yavuze ko Rwiyemezamirimo hari amafaranga atabahaye.
Yagize ati “Ikindi kibazo kitubangamiye, twari abakozi dukora mu kimoteri, amafaranga yo guhera muri Werurwe na Mata 2016 ntitwayabona. Icyo gihe hakoraga abakozi 11. Nyuma aratubwira ngo dukore turi 21 akajya aduhemba ayanyuma ariko aya mbere nyayaduhe.”
Undi yagize ati “Twakoreye rwiyemezamirimo w’Akarere kuva muri Gashyantare, kugeza ubu ntaraduhemba, none ubu tujya ku karere bakatwishyuriza, rwiyemezamirimo akaza akavuga ngo araduhemba, akaduha ubusa busa.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu w’Akarere ka Gicumbi, Muhizi Jules Aimable, yemeza ko abaturage babangamiwe n’uwo mwanda kandi ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka hategenyijwe uburyo bwo kukijyana kure y’ingo.
Yagize ati “Twashatse ahandi kure y’abaturage tucyimurira. Twasanze kwimura abaturage ari byo bihenze cyane. Icyo twakoze ni ugushaka aho tucyimurira, ni kure cyane hategereye abaturage. Ni ibintu bizakorwa vuba. Byagiye mu ngengo y’imari, mu ntangiro y’uyu mwaka bizakorwa.”
Ku kibazo cy’aba bakozi batigeze bahembwa, Muhizi avuga ko Akerere kabizi ndetse ko kavuganye na rwiyemezamirimo wabakoresheje ku buryo ikibazo kizakurikiranwa kigakemurwa.



















TANGA IGITEKEREZO