Byagarutsweho kuri uyu wa 29 Ukwakira 2024 mu gikorwa cyo gushyikirizwa Miliyoni zisaga 22 bazakoresha batangiye gukora imishinga ibateza imbere.
Ubufasha butangwa binyujijwe muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’abafatanyabikorwa, hagamijwe gusezerera abaturage bahoze mu bukene bakigishwa gukora bakiteza imbere.
Abaturage bagera kuri 450 baturuka mu tugari twa Ngondore na Kibari mu murenge wa Byumba muri Gicumbi, bashimangira ko bahawe amasomo atandukanye azabafasha guhanga imirimo ibateza imbere bakava mu cyiciro cy’abatishoboye .
Iribanje Alphonse yagize ati “Batwigishije uko twakora imishinga twifashishije amatsinda, uburyo twakora ubworozi bw’inkoko turi batatu tukamenya uko dukurikirana amatungo neza tudasesaguye, tukamenya ayo twinjije ndetse n’ayasohotse. Ubwo twahawe igishoro, twiyemeje kutazasubira ku rutonde rw’abantu batishoboye".
Bibumbiye mu matsinda 150 yahawe miliyoni 22.5 Frw. Ayo mafaranga azagera ku baturage 450, aho buri tsinda rizajya rikora umushinga ubafasha kwikura mu bukene.
Yankurije Emeline na we uri mu bahuguwe, yavuze ko ubumenyi yahawe bwo guhinga no korora kijyambere, buzamufasha kwiteza imbere.
Ati “Twigishijwe uko twakora ubworozi n’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto bikazadufasha kurera abana bacu ntibarangwe n’imirire mibi. Twize ubucuruzi buciriritse, gukorana n’ibigo by’ imari ndetse no guhanga imirimo itanga serivisi kandi yinjiza amafaranga. Twiteguye kubikurikiza dufatanije ku buryo bizadufasha kwiteza imbere".
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe imishinga y’Iterambere mu turere, Nyinawagaga Claudine yavuze ko ku rwego rw’igihugu habarurwa imiryango igera ku 800 000 iri mu cyiciro cy’abatishoboye, hakaba hamaze gufashwa imiryango igera ku bihumbi 300.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yavuze ko abaturage bahuguwe bakwiriye kwirinda gushora amafaranga bahawe, mu mishinga batize neza kugira ngo itazabapfira ubusa ntibavane mu bukene.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!