Bamwe mu rubyiruko rwo ku Gaseke, Umurenge wa Mutete mu karere ka Gicumbi, baravuga ko muri iki gihe gushyingirwa bitakijyanye n’igihe kuri bo bitewe n’ubushobozi bwabaye buke. Bahitamo kumvikana hagati y’inkumi n’umusore bakabyara umwana umwe bita “Umwana w’urukundo”, ubundi buri wese agakomereza ubuzima iwabo.
Aba basore n’inkumi bavuga ko muri iki gihe kubona amafaranga bitoroshye na gato, kandi n’iyo abonetse aza ku rugero ruto rutabemerera kuba bayubakamo urugo.
Bavuga ko ugize amahirwe yo kubona akazi mu gace k’iwabo, abona ako guhinga mu bisheke, aho bakorera amafaranga 700 ku munsi, bavuga ko atanabasha guhaza umuntu umwe.
Umwe muri abo basorewitwa Buregeya JMV yabwiye IGIHE, ati “Ntakubeshye sinakubwira ko nakwizirikaho igisasu ngo nzane umugore. Ubu se namugaburira iki koko? Amafaranga 700 nkorera ku munsi atanabasha kugura ikiro cy’ibishyimbo, ntekereza ko atadutunga rwose!”
Uyu musore w’imyaka 35 avuga ko kuri we ikimushishikaje atari umugore kuko yamwongerera umutwaro w’ubuzima, ahubwo icyari kimushishikaje ni umwana kandi we yamaze kumubona.
Akomeza agira “ubu singihangayitse kuko mfite umwana w’urukundo umwe kandi nta nundi nzakenera. Ubu ndakorana imbaraga ngo mushakire ikimutunga, na ho iby’umugore byo nta mwanya njya mbiha.”
Muhorakeye Pascaline na we twasanze muri aka gasanteri k’ubucuruzi ahetse umwana mu mugongo, we yavuze ko kuba yaramaze kubona umwana, nta kindi agikeneye ku bagabo.
Yavuze ko akurikije uburyo asigaye abona abasore, asanga nta bushobozi bakigira bubemerera gutunga abagore, bityo kuri we ko nta mpamvu yo kujya kuruhanya mu bukene.
Yagize ati “Abasore b’inaha rwose mbona kwiyemeza kubana na bo ari umusaraba. Ubwo se koko umusore udashoboye kwiyubakira inzu, ntagire amatungo, ntagire isambu, yemwe akaba nta n’akazi keza afite, ubwo wajya kumwizirikaho ngo bigende bite? Ibyo ntibikigezweho, iyo ushaka umwana uca iy’ubusamo ukishakira nk’uyu wanjye w’urukundo, ubundi agahinda ko kubyara ukagashira.”
Aba kimwe na bagenzi babo baganiriye na IGIHE ubwo twabasuraga, bavuga ko gushyingirwa bidakwiye kuba umuco, abantu bumve ko buri wese agomba kubikora. Bavuga ko hakagombye gushyingiranwa abumva babifitiye ubushobozi kandi babona batazaruhanya. Ikindi kandi, bavuga ko niba abenshi bashaka kugira ngo babone urubyaro, kuri bo, kunyura iy’ubusamo bakabona “umwana w’urukundo” bihagije.
Ubusanzwe mu Rwanda bimenyerewe ko yaba umusore cyangwa inkumi, ku gihe runaka umuryango nyarwanda ubitegaho gushinga urugo ndetse bitaba hakavugwa byinshi, aho nko k’umukobwa bavuga ko “yaguye ku ishyiga ” cyangwa “yagumiwe” na ho umusore we akaba yagibwaho n’ikimwaro cyo gusazira mu kirambi “Rumarinkwi”.



















TANGA IGITEKEREZO