Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu karere ka Gicumbi biyemeje guhuza imbaraga bagakemura ikibazo cy’abana bakomoka mu miryango itishoboye, birirwa ubusa ku ishuri mu gihe bagenzi babo baba bahawe ifunguro.
Abanyamuryango ba FPR basanga bidakwiye na gato ko abana bamwe bagaburirwa abandi bakicwa n’inzara ku ishuri bitewe n’amikoro make, babona ahubwo buri wese akwiye kuzana uruhare rwe bose bakagaburirwa nta rengayobora rijemo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi akaba n’umuyobozi wa FPR Inkotanyi muri ako karere, Mvuyekure Alexandre, yavuze ko iki kibazo buri wese akwiye kukigira icye,kigakemuka bidatinze.
Mvuyekure yemeza ko gukemura iki kibazo bidasaba amafaranga gusa, ahubwo ko n’abafite imyaka bejeje bakwiye kuyigurana amafaranga, abana bose bakabona ifunguro, ntawe uhejwe ngo ni uko iwabo babuze amafaranga y’ifungro ishuri ryagennye.
Yagize ati “ Ubu imyaka ireze, nibareke kureba amafaranga gusa ngo niyo akenewe. Bamwe batanze nk’ikiro kimwe cyangwa bibiri by’ibishyimbo, icy’ibigori, bizifashishwa bigoboke ba bandi batashoboye kubona amafaranga yo gutanga.”
Iki kibazo cy’abana barya ab’ububushobozi buke babarebera kandi cyagarutsweho mu nama y’umushyikirano iherutse, hafatwa umwanzuro w’uko abafite amikoro make bakunganirwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Rwamukwaya Olivier, yavuze ko Leta irimo kucyigaho, ikazagirana ibiganiro n’ababyeyi ku buryo Leta yazafasha abana bo mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe, bakajya babona ifunguro.
Hafashwe umwanzuro ko hagomba gushyirwaho ubufatanye hagati ya Leta n’ababyeyi, kugira ngo hanozwe igikorwa cyo kugaburira abana biga ku manywa mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, by’umwihariko abaturuka mu miryango ikennye.
Inzara y’abana biga mu burezi bw’ibanze yari yanagarutsweho mu gihe gishize n’Inteko Ishinga Amategeko, Abadepite bagaragazaga ko kuba abana bamwe barya, abandi babarebera mu madirishya bibabibamo umwuka mubi.



















TANGA IGITEKEREZO