Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 30 Nzeri 2020, mu Murenge wa Byumba, Akagari ka Gacurabwenge, Umudugudu wa Gacurabwenge, aho bivugwa ko iyi nzu aba bakobwa barayemo bari bibagiwe kuyikinga.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, avuga ko aya makuru bayamenyeshejwe, gusa ngo abateye uru rugo kugeza ubu ntibari bamenyekana, icyo barimo gukora bafatanyije na Polisi ari ukubikurikirana kugira ngo bamenye ukuri kwabyo.
Ati "Amakuru ni uko hari abantu tutaramenya baraye binjiye mu rugo rw’umuturage, bagasanga inzu yararagamo abo bana babiri idakinze, hanyuma bakabasambanya, ntituzi niba bari bagiye kwiba wenda bagasanga iyo nzu idakinze, bagahitamo kubatera ubwoba bakabasambanya, turacyakorana na Polisi mu gushakisha aba bantu kugira ngo tumenye ukuri kw’ibivugwa"
Akomeza asaba abaturage kugira uruhare rufatika mu kwicungira umutekano, no gukaza amarondo kugira ngo bakumire uwo ariwe wese washaka guhungabanya umutekano wabo.
Kugeza ubu aba bakobwa bavuga ko basambanyijwe, bahise bajyanwa ku Bitaro bya Byumba kugira ngo bitabweho n’abaganga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!